Umugabo yishe umunyeshuri n’umugore we nyuma yo kubagwa gitumo barimo gusambanira ku buriri bwe




Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amshuri yisumbuye, ku ishuri rya Kapsumbeiywo, mu Ntara ya Nakuru, mu gihugu cya Kenya, Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki 30 Kanama 2021, yishwe atemaguwe nyuma yo kumugwa gitumo arimo gusambana n’umugore w’abandi w’imyaka 35, bari ku buriri araranaho n’umugabo we.

The Citizen TV, dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umugabo w’uyu mugore witwa Japheth Bii yacumise inkota inshuro nyinshi uwo munyeshuri kugeza apfuye.



Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Kuresoi, kabereyemo aya mahano, Peter Obonyo, yavuze ko umunyeshuri yapfuye ageze ku bitaro bya Nakuru Level Five Hosipital, arimo kuvurwa.

Bikimara kuba Polisi yahise itangiza umugambi wo gushaka uwakoze ayo mahano.

Mu masaha atandukanye ariko yegeranye, umugore nawe yasanzwe yiciwe mu nzu yabanagamo n’umugabo we ahitwa LakeView Estate muri Nakuru.

Umugabo ukekwa kuba ariwe wabishe, yahise atoroka.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: