Umugabo yishe undi amutwitse bapfa umupfakazi

Police ya Uganda irimo gukora iperereza ku icyaha cy’umugabo w’imyaka 38 wiciwe mu mirwano yo gufuhira umupfakazi , ibi byabereye mu burengerazuba bwa Uganda, mu akarere ka Rukungiri.

James Rweitaemazi, umuturage wo mu kagali ka Kikunyu , mu gace ka Nyakitabire ,mu murenge wa Ruhinda yishwe ku wa gatandatu n’ijoro nyuma yuko asanze undi mugabo mu buriri bw’umugore yateretaga.

Uhagarariye Polisi mu akarere ka Rukungiri, Moses Nanoka, yavuze ko uyu mugore yari yarapfushije umugabo umwaka ushize kuri ubu akaba yakundanaga n’abagabo babiri baje guhurira mu rugo, ubundi bagatangira kurwana.

Yagize ati:“uwo mugore yari afite abagabo babiri batari baziranye. Bose bavaga mu gace kamwe. Mu ijoro ryo ku wa gatandatu igihe umwe yari aryamanye nuwo mugore mu nzu ye ,undi mugabo nawe yaraje ahita yinjira. Bahita batangira gutongana mbere yuko barwana”.

Afande Nanoka, akomeza avuga ko umwe muri abo bagabo witwa William Owakubariho w’imyaka 40, yakubise uwitwa Rweitaemazi mbere yuko amutwikisha inzitiramibu kugeza apfuye.
Yavuze ko Owakubariho nuwo mugore barwaniraga witwa Owomugisha Consolant w’imyaka 38, bahise batabwa muri yombi  bafungirwa kuri polisi, mu gihe bakirimo gukorwaho iperereza.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yaganiriye n’umuyobozi w’akagali ka Kikunyu, Silvestre Tindarwesire avuga ko uyu mugore witwa Owomugisha yakundanaga n’abagabo benshi kuva aho umugabo we  apfiriye .
“Twahoraga tubona abagabo batandukanye binjira we, mu gihe nahamagawe mu gitondo bambwira ko hari umugabo wiciwe mu nzu ye, nti byantangaje. Ubuzima bwe mu bijyanye n’urukundo byari inkuru yakundaga kugarukwaho cyane aho dutuye bitewe n’ukuntu yakundanaga n’abagabo benshi kuva aho umugabo we apfiriye umwaka ushize”.

@igicumbinews.co.rw

About The Author