Umugabo yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n’ikigo gitanga inguzanyo

Umugabo w’imyaka 30 witwa Solomon Ayindi, yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n’ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abaturanyi b’uyu mugabo mu Ntara ya Kakamega, bavuga ko babonye umurambo we unagana ku gisenge cy’inzu ye, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru.

Umuryango we wari uyobowe na nyina, Alice Omwenje, wavuze ko nyakwigendera yahozwaga ku nkeke n’ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari abereyemo 30 000 Ksh cyamugurije, ni ukuvuga hafi ibihumbi 270 Frw.

Uyu mugabo ngo yabashije kwishyura igice gito cy’iyo nguzanyo ariko ngo ntiyabasha kwishyura amafaranga yose kubera ibibazo by’ubukungu yari arimo muri iyi minsi.

Uwamugurije ariko ngo ntiyabyitayeho, ku buryo yamushyize ku nkeke mu cyumweru gishize cyose.

Nyuma y’uko uyu mugabo yiyahuye, umuryango we watangaje ko inzu yaguyemo igomba gusenywa bijyanye n’umuco wabo, nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabitangaje.

Muri ako gace ngo iyo umuntu yiyahuye ntabwo ajyanwa mu irimbi, ahubwo ahambwa aho yapfitiye ndetse ntihagire umuhango ukorwa wo kumusezeraho mu cyubahiro.

 

Gushyirwa ku nkeke n’ikigo cyamugurije amafaranga byatumye yiyahura

@igicumbinews.co.rw