Umuganga wari utwite inda y’amezi umunani yishwe na Coronavirus nyuma yo kwimwa ikiruhuko

Umuyobozi w’ibitaro muri Algerie, yirukanywe ku kazi azira ko yimye umuganga w’imyaka 28 wari utwite inda y’amezi umunani ikiruhuko, akaza kwicwa na Coronavirus.

Dr Wafa Boudissa n’umwana yari atwite bapfuye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Minisitiri w’Ubuzima muri Algerie, Abderrahmane Benbouzid, ku cyumweru yirukanye uwayoboraga ibitaro bya Ras el Oued kubera ko yamwimye ikiruhuko.

Minisitiri Benbouzid kuwa Gatandatu yategetse ko hatangira iperereza ryo kureba icyishe Dr Boudissa. Ibizavamo bizashyikirizwa Minisitiri w’ubutabera uwabigizemo uruhare akurikiranwe nk’uwagize uburangare bwatumye undi muntu apfa.

Umwe mu bakoranaga Dr Boudissa, yavuze ko yasabye ikiruhuko abifashwijwemo na bagenzi be bose basinya ku ibaruwa y’ubusabe bwe.

Iteka rya Perezida ryo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, rivuga ko ikiruhuko cyihariye gihabwa mbere na mbere abagore batwite, abafite abana bato, abafite uburwayi karande cyangwa abafite ibyago byo kwandura.

 

Abaganga muri Algerie barakajwe no kuba mugenzi wabo yarimwe ikiruhuko bikamuviramo kwicwa na Coronavirus

 

@igicumbinews. Co.rw

About The Author