Umuganga wavuraga abanduye Coronavirus yapfuye yiyahuye

Umuganga wari mu bari kwita ku barwayi ba coronavirus mu mujyi wa New York muri Amerika yapfuye yiyahuye.

Dr Lorna Breen yari umuganga mu ishami ryita ku ndembe mu bitaro biri i Manhattan, yapfuye ku cyumweru kubera ibikomere yiteye ubwe nk’uko bivugwa na polisi.

Se umubyara, Dr Philip Breen yabwiye ikinyamakuru New York Times ati: “Yagerageje gukora akazi ke ariko karamwica”.

Leta ya New York yonyine ibarura abantu 17,500 bamaze gupfa mu bantu 56,000 bose hamwe bamaze kwicwa na Covid-19 muri Amerika.

Dr Philip yavuze ko umukobwa we nta kibazo yajyaga agira cy’uburwayi bwo mu mutwe. Yiyahuriye aho yari atuye muri Virginia, aho yabanaga n’umuryango we.

Dr Lorna Breen mu gihe cy’akazi ke nawe yarwaye coronavirus ariko agaruka mu kazi nyuma y’icyumweru n’igice amaze koroherwa nk’uko se abivuga.

Se avuga ko ibitaro yakoreraga byari byongeye kumwohereza mu rugo, ntiyabyemera kugeza ubwo umuryango we umusabye kubyemera agataha.

Se avuga ko ubwo aheruka kuvugana n’umukobwa we yari mu gahinda, akamubwira uburyo abantu bari kwicwa na Covid-19 kugeza ubwo hari n’abapfa batarabavana mu modoka zitwara indembe.

Ati: “Mu by’ukuri yari mu bari ku murongo wa mbere muri uru rugamba. Tumubona nk’intwari kimwe n’abandi bose bamaze kugwa kuri uru rugamba”.

DR LORNA BREEN / FACEBOOK DR LORNA BREEN / FACEBOOK

 

New York Times ivuga ko Dr Lorna Breen yari umukirisitu ukomeye, yari umuntu ukunda guceza injyana ya salsa ndetse ko rimwe mu cyumweru yahaga umwanya we inzu z’abashaje.

Ibitaro yakoreraga byasohoye itangazo bivuga ko “Dr Breen ari intwari yazanye umuti ku rugamba rukomeye mu ishami ryo kuvura indembe”.

Polisi yatangaje ko nyuma yo gutabazwa tariki 26 z’uku kwezi, Dr Breen yajyanywe ku bitaro ngo avurwe ariko “akicwa n’ibikomere yiteye ubwe”.

Ukuriye polisi muri aka gace mu itangazo yasohoye, yavuze ko “Abaganga bari muri uru rugamba nabo bashobora kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe bitewe n’iki cyorezo”.

Uyu avuga ko aba bakozi basanzwe bakora akazi kagoranye cyane, “none coronavirus ikaba yarongereye ugukomera kw’akazi kabo”.

Leta ya New York imaze kubonekamo hafi 1/3 cy’abamaze kwandura bose hamwe muri Amerika ubu basatira miliyoni imwe.

@igicumbinews.co.rw