Umugeni yateye benshi urujijo kubera uburakari yari afite ku munsi w’ubukwe bwe




Umugeni wo muri Nigeria yateye benshi urujijo ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze umugabo ari gukora ibishoboka byose ngo amusetse ariko biba iby’ubusa.

Uyu mugore wari uhagaze hagati y’abantu benshi bari batashye ubukwe bwe,yari arakaye cyane ndetse byageze naho umugabo we amunyanyagizaho amadolari kugira ngo aseke ariko akomeza kumera nk’icyuma.

Benshi bibajije ku myitwarire y’uyu mugeni ariko hari abasobanuye ko ari imigenzo yo muri Nigeria iranga abageni.



Mu bihugu bitandukanye,abageni benshi baba bishimye ku munsi w’ubukwe bwabo ndetse bamwe birabarenga bakarira ariko uyu we yari ameze nk’uwo bidafasheho.

Uyu mugabo we yafashe amafaranga menshi atangira kuyamunyanyagizaho kugira ngo amushimishe ndetse yagiye anyuzamo akanamwongorera ariko uyu mugeni yikomeye yanga guseka.

Umwe mu babonye iyi video ku mbuga nkoranyambaga,yagize ati “Abagore bo mu muco wa Ijaw ntabwo bajya baseka kugeza igihe umugabo ashyizemo imbaraga akamusetsa.Umugabo akora ibishoboka byose ndetse n’abandi bakamufasha kugeza asetse.”

Undi yagize ati “Abagore bo mu bwoko bwa Ijaw ntabwo bemerewe guseka iyo umugabo ari kubanyanyagizaho amafaranga.Uko umugore arushaho gufunga isura niko umugabo arushaho kumumenaho amafaranga.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: