Umugore arashinja abapolisi batatu kumwiba uruhinja

Umugore witwa Adélaïde Mukeshimana w’imyaka 30 arashinja Abapolisi batatu harimo n’uwo babyaranye kumwiba umwana w’amezi 9 hakaba hashize amezi atatu atamuca iryera. Ibi byabereye mu Ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu mugore avuga  ko Tariki 30 Mata 2024 yahamagawe n’umupolisi babyaranye aho akorera ahageze ahita amufungira muri kasho ya polisi iherereye muri Zone ya Buhiga amushinja ko yaje kumutera ku kazi. Bukeye bw’aho hari Abapolisikazi babiri baje bamwaka umwana bavuga ko bagiye kumwoza bakanamugaburira ubundi bakongera bakamumuzanira.

Nk’uko akomeza abisobanura ngo kuva ubwo ntiyongeye kubona umwana we, yabaza aho ari bakamwihorera. nyuma y’ukwezi afunzwe yaje kurekurwa dosiye ye yageze mu bushinjacyaha ariko ntiyabona umwana we gusa umushinjacyaha amwerera ko agiye kumushakisha.




Amakuru dukesha Radio Bonesha avuga ko uyu umwana yatwawe n’umuryango w’uyu mupolisi akaba ari kurererwa mu mujyi w’Intara ya Karusi n’ubwo hari andi makuru avuga ko yaba arimo kurererwa mu mujyi wa Bujumbura.

Mu  buyobozi bw’ubushinjacyaha bwo mu Ntara ya Karusi bemeje ko iyo dosiye bayizi kandi umwana arimo gushakishwa. Ni mu gihe imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu cyane cyane ikorera i Karusi isaba inzego z’ubuyobozi ko zashyira imbaraga mu gushakisha irengero ry’umwana mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana bwo kuba ari kumwe n’umubyeyi.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire Ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author