Umugore Ushinja Biden wiyamamariza kuyobora Amerika kumufata ku ngufu yatanze ubuhamya buteye agahinda

Umugore ushinja ihohotera rishingiye ku gitsina umukandida w’abademokarate ku mwanya wa perezida wa Amerika Joe Biden aramusaba kuva muri iri higanwa.

Tara Reade yasabye Bwana Biden “kuza akabazwa ibyo ashinjwa”, yamukoreye mu myaka 27 ishize.

Madamu Tara yongeyeho ati: “Umuntu nkawe ntakwiye guhatanira umwanya wa perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika”.

Bwana Biden witegura guhangana na Perezida Donald Trump mu matora yo mu kwa 11, yahakanye ibyo aregwa na Madamu Tara.

KUBURIRABamwe mu basomyi bimwe mu biri muri iyi nkuru ntibyabagwa neza

Biedn Biden wahoze ari vici perezida wa Amerika azahangana na Trump mu matora

Tara Reade yavuze iki ?

Uyu mugore ubu w’imyaka 56, yakoze nk’umufasha mu kazi wa Bwana Biden hagati ya 1992 – 1993 igihe Biden yari umusenateri wa leta ya Delaware.

Yavuze ko mu 1993, akoresheje imbaraga, Biden yamushyize ku rukuta akinjiza amaboko ye mu ishati n’ijipo, akinjiza urutoki rwe mu gitsina cye, ubwo yari amushyiriye igikapu cye avuye mu nzu y’imyitozo ngororamubiri.

Mu buhamya burenzeho ku ihohoterwa avuga yakorewe, Madamu Tara yabwiye umunyamakuru Megyn Kelly ko Bwana Biden yamusomye ku irugu akamubwira ko ashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina ivanzemo urugomo.

Ati: “Ubwo yari yashyize akaboko mu ishati akandi mu ijipo nambaye, akajya amanura azamura. Ndibuka ko nageze aho nsa n’uhagaze ku mano”.

Uyu mugore avuga ko yamwangiye ibyo yamusabye, maze Bwana Biden aramureba aramubwira ati: “‘Ibyo se ni ibiki ko numvise ko unkunda'”

Ati: “Yantunze urutoki arambwira ngo ‘ntacyo uricyo kuri njye. Ntacyo uri cyo'”.

Ibindi yavuze ni ibihe?

Madamu Tara yabajijwe niba yifuza ko Bwana Biden areka guhatanira kuyobora Amerika.

Ati: “Nifuza ko ariko yabigenza, ariko ntazabikora”.

Tara yemeye ko yakorerwa ikizamini gisuzuma kubeshya kubyo avuga, mu gihe na Biden nawe yemeye kugikora.

Avuga ko amaze guterwa ubwoba ko bamwica, bikozwe n’abashyigikira Bwana Biden bamushinja ko ari umuntu ukorera Uburusiya.

Ati: “Abamushyigikiye bamaze iminsi bavuga ibintu bibi kuri njye banabimbwira ku mbuga nkoranyambaga.

“Imbuga nkoranyambaga zanjye bamaze kuzinjiramo, amakuru yanjye bwite bayavanyeho.

“Nyamara barabeshye ko mu kwiyamamaza kwe hari umutekano. Ni ukubeshya ntawuhari”.

Uruhande rwa Biden rubivugaho iki?

Kate Bedingfield, ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bwana Biden, nyuma y’ibyatangajwe na Tara yavuze ko birimo kwivuguruza no kunyuranya.

Mu itangazo yasohoye yavuze ko “Abagore bakwiriye gutinyuka kuvuga ibyababayeho nta bwoba bwo kugirirwa nabi.

“Ariko nanone, ntabwo twakwirengagiza ukuri. Kandi ukuri ni uko ibi birego ari ibihimbano n’ibyakoreshejwe mu kubihimba iyo ubigenzuye wumvamo ibinyoma”.

Bwana Biden biteganyijwe ko ari we uzahagararira ishyaka ry’abademokarate, mu cyumweru gishize yavuze ko ibyo Madamu Tara amurega ari “ibihimbano”.

Andi makuru kuri ibi ni ayahe?

Inyandiko y’urukiko yo mu 1996 yerekana ko uwahoze ari umugabo wa Tara Reade avuga ko “umugore we yagize ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kazi mu biro bya Senateri Joe Biden” nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru San Luis Obispo Tribune.

Theodore Dronen wari umugabo we, mu nyandiko ya gatanya yabo, yanditse ko “bigaragara ko ibyamubayeho byamuhungabanyije kandi bikimufiteho ingaruka n’ubu”.

Iyi nyandiko iki kinyamakuru cyabonye isa n’aho ari cyo kimenyetso cyanditse cy’icyo gihe gishobora gusobanura ibirego bya madamu Tara.

Musaza wa Tara, uwahoze ari umuturanyi we na bo biganye bose bavuga ko bumvise ibyo ashinja uwo wari umukoresha we nyuma y’uko bibayeho.

Bisa kandi naho nyina wa Tara yahamagaye mu kiganiro kuri televiziyo ya CNN avuga ku byakorewe umukobwa we icyo gihe mu 1993.

Douglas Wigdor umunyamategeko uzwi cyane w’i Manhattan yatangaje ko ubu ari we uri kunganira Madamu Tara Reade. Bwana Douglas yunganiye abaregaga Harvey Weinstein wahoze atunganya filimi muri Hollywood ubu ufunze.

Ibi hari icyo byakora kuri Biden?

BBC ivuga ko Abademokarate bakunze gushyigikira cyane ubukangurambaga bwa #MeToo bushyigikira abagore bavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe.

Abarepubulikani bafashe ibirego bya Tara nk’ibisiga isura mbi abademokarate, babashinja ko barengera abagore gusa iyo ibyaha nk’ibi bishinjwa abarepubulikani.

Bwana Trump nawe yarezwe kenshi ihohoterwa nk’iryo ariko nawe yahakanye. Gusa we hari amajwi ye yumvikanye yigamba ko ashika abagore abafashe ku gitsina.

Abagore bagize igice kinini cy’abashyigikira abademokarate mu matora kurusha ku barepubulikani.

Bamwe mu bagore bamaze gutangaza ko bemera ibivugwa na Tara ariko ntakundi bazatora Biden kuko babona Trump kuri iyi ngingo ari mubi kurushaho.

Amatora yo mukwa 11 niyo ya mbere azaba abayeho muri iki gihe cya #MeToo.

@igicumbinews.co.rw