Umugore wa Didier Drogba yahishuye amabanga y’urugo rwabo

Umugore wa Didier Drogba witwa Lalla Diakité,ukomoka mu gihugu cya Mali mu muryango w’uwahoze ari perezida wa Mali witwa Amadou Toumani Touré yavuze amwe mu mabanga y’umuryango we.

Uyu mugore washyingiranywe na Drogba muri 2011,yarenze umuco we wo kugira ibanga bikabije ahishurira abanyamakuru uko yahuye n’iki cyamamare cyamenyekanye mu ikipe ya Chelsea FC.

Yabwiye Abanyamakuru ati “Didier nanjye twahuye bwa mbere kuwa 10 Mutarama 2000 binyuze kuri nyirarume witwa Michel Goba wakinaga mu Bwongereza.Didier bari kumwe.Uko niko twahuriye ahitwa Morbihan mu mujyi wa Vannes.

Twajyanye gusura I Bamako mu rugendo ruto.Njye na Didier twasezeranye imbere y’Imana kandi kuri njye niko gusezerana nemera.

Gusezerana bisanzwe twabipanze kenshi ariko twagiye duhura n’imbogamizi gusa turacyabitegura.

Dushobora kuzabikorera I Burayi ariko tuzagaruka twishimane n’inshuti muri Cote d’Ivoire no muri Mali.Ndi umuyisilamukazi wo muri Mali ariko sinamuhatiriza guhinduka umuyisilamu.

Asenga mu idini rye ngasenga mu ryanjye.Dufitanye abana 3 twishimiye.Mba mu rugo kugira ngo nite ku bana bacu.

Drogba wari kabuhariwe mu gutsinda ibitego yigeze gutangariza TV y’igihugu cya Cote d’Ivoire ko muri 2020 ati “Iyo ntagira umugore wanjye,akazi kanjye ntikari kugenda neza.”

@igicumbinews.co.rw