Umugore wa Safi yagaragaye ari kumwe na Diamond

Judithe Niyonizera umugore w’umuhanzi Safi Madiba yasohoye ifoto ari kumwe n’umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko ibiganiro byabo byari byubakiye kuri ‘business’ bagiye gukorana mu minsi iri imbere.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, ni bwo Judithe Niyonizera usigaye wiyita Judy Boss Lady, yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe n’umuhanzi Diamond uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Ni ifoto ibaragaza bombi bicaranye ahameze nko mu ruganiriro. Diamond ‘yifunze’ afite n’ikirahure cy’umutobe mu ntoki mu gihe Judithe Niyonizera yifubitse anagaragaza inseko ku maso nyuma yo guhura n’uyu muhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

Bombi bari begeranye bigaragaza urugwiro bahuje. Ndetse uwitwa Macros-Alonso-Enock yabiteyemo urwenya abwira Judithe ko ateye intambwe ikomeye. Ati “Kuva kuri Safi ukajya kuri ‘Gapfizi’ (Diamond) ni iyindi ntambwe.”

Uyu mugore yanditse avuga ko “Igihe gitanga buri kimwe” arenzaho ‘emoji’ igaragaza umutima mu maso. Judithe amaze iminsi muri Tanzania aho ari kumwe n’inshuti ye yo mu bwana bakuranye mu rugo rumwe.

We na Diamond bahuye mu mpera z’iki Cyumweru nk’uko yabibwiye INYARWANDA. Judithe Niyonizera washinze ikigo Judy Entertainment Ltd yavuze ko yahuye na Diamond nyuma y’iminsi yari amaze amusaba ko bazahura.

Uyu mugore yavuze ko hari ibintu by’akazi (business) we na Diamond bari kuganiraho bashoboraza kuzatangaza muri uyu mwaka, ariko ko ubu atari igihe cyiza cyo guhita abitangaza.

Yagize ati “Twarahuye! Naramuhamagaye musaba ko twahura, turi gupanga ibintu by’akazi.”

Akomeza ati “Hari ‘business’ ngiye gukorana nawe. Ntabwo ari ngombwa ko nabikubwira aka kanya.” Judithe Niyonizera yavuze ko atari mu mubare w’abafana ba Diamond ahubwo ko bahuzwa n’akazi.

Uretse guhura na Diamond, Judithe Niyonizera yanavuze ko ari umusangwa mu inzu itunganyamuziki ya Wasafi Classic y’umuhanzi Diamond.

Ari muri Tanzania mu biruhuko we n’inshuti ye mu gihe asanzwe abarizwa muri Canada ateganya kuzasubira muri Werurwe 2021.

Uyu mugore ukurikirwa n’abantu basatira gato ibihumbi 3 kuri instagram, yivuga nk’umukinnyi wa filime, umunyamideli wabigize umwuga, akaba n’umuyobozi wa filime ‘Za Nduru Series’ itegerejwe gusohoka ku mugaragaro muri uyu mwaka.

Filime y’uruhererekane yiswe ‘Za Nduru’ iri kuri Paji 250, ndetse ifite season 5 zigizwe na episode 12. Yanditswe n’umwanditsi wa filime Niyoyita Roger yashowemo imari ifatika, ku buryo abayiteguye bavuga ko ayo bateganyaga gushoramo yakubwe hafi eshanu. Yanditswe mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Igaragaramo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, umuraperi Fireman, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Mc Tino, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ziggy 55 ndetse na Producer Sano Panda.

Mu bakinnyi b’imena muri iyi filime harimo Rwamukwaya Theoneste [Widdle] ahatanye mu irushanwa ry’umuziki The Next Pop Star, umuraperi Fight P [Moshi] na Judithe Niyonizera [Lena] washoye imari muri iyi filime akaba anayikinamo.

Hari kandi Uwamahoro Phoebe [Cindy] wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Irunga Longer, Habiyakare Muniru, Sibomana Daniel [Mabombe], Shaloom Mutabazi, Pamela Ikirezi [Kelia], Danon Fraterne Musoni [Clever].

@igicumbinews.co.rw