Umugore wari urwaye kanseri y’amabere yiyahuye.

Umugore w’imyaka 40 wo muri Kenya mugace ka Naivasha wari urwaye kanseri yiyahuye kuwa kane w’icyumweru gishije mucyo abavandimwe be bita ihungabana riva ku ndwara yari arwaye .

Uhagarariye urubyiruko mu gace ka  Kasarani muri Naivasha Joseph Mwaura Kajesh yavuze ko uyu mudamu yakundaga kujya ku ivuza kanseri mu ivuriro ryo mu mumjyi wa Nairobi inshuro nyinshi.

Joseph akomeza avuga ko uyu mudamu yari atuye muri Ol Kalou ariko mugihe yiyahuraga yari yagiye gusura umuvandimwe we utuye Naivasha , akomeza avuga ko uyu mudamu iyi cancer yari yaramuzahaje kandi ko mugihe yiyahuraga yari arimo kureba imihango yo ku ibuka Governor Joyce Laboso kuri Televiziyo.

Yagize ati ‘’abavandimwe be bavuga ko bishoboka ko yiyahuye nyuma yo kugenda akurikirana imfu z’abandi bantu bari barwaye kanseri y’ibere’’. Nkuko bivugwa na Joseph .

Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mudamu yari afite abana batatu bafite imyaka iri hagati ya 17 n’umunani.

Mr Joseph Kajesh asaba guverinoma ya Kenya ko yajya ifasha abarwaye Cancer kugirango bekujya biheba .

Ukuriye Police mu gace ka Naivasha Samuel Waweru yemeje amakuru yuru rupfu ariko avuga ko hajyikorwa iperereza kugirango hamenyekane icyatumye yiyambura ubuzima.

Aragira ati ‘’ntamakuru yari ahari avuga ko ashaka kwiyahura, twirinde ibihuha mu gihe iperereza rikomeje’’.

Umubare w’abahitanywa na cancer ukomeje kwiyongera muri Kenya aho mu minsi ya vuba bamwe mu bantu bazwi muri iki gihugu yabahitanye  harimo umudepite wari uhagarariye agace ka Kibra witwa Ken Okoth ndetse nuwahoze ayobora Safaricom  Bob Collymore.

Bizimana Desire@igicumbinews.co.rw