Umugore w’umucunga gereza yafashwe asambana n’imfungwa

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uburyo Camera zo mu kigo cya Ncome muri Afurika y’Epfo zafashe umucungagereza w’umugore asambana n’imfungwa ufungiye muri icyo kigo.

Ishami rishinzwe serivisi zishinzwe ubugororangingo ryatangaje ko biteye isoni nyuma yo kubona amashusho kuri interineti yerekana umupolisi w’umugore akora imibonano mpuzabitsina n’umugororwa.

Mu magambo ye, umuvugizi w’ishami ry’iki kigo byabereyemo, Singabakho Nxumalo mu yagize ati: “Amashusho yerekana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bivugwa hagati y’umuyobozi n’umugororwa wo mu kigo ngororamuco cya Ncome, mu karere ka KwaZulu-Natal, byatumye ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa rigira ubwoba n’ikimwaro, isoni ndetse no kwibaza”.

Akomeza agita ati: “Ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina hagati y’abagororwa n’abashinzwe amagereza ni ibintu biteye isoni bidashobora na rimwe kubabarirwa ku bayobozi bacu.” Nxumalo yavuze ko ushinzwe amagereza azakurikiranwa na disipulini kandi hanafatwa ingamba ku mfungwa.

Asoza agira ati: “Biteganijwe ko abashinzwe amagereza bubahiriza amahame mbwirizamuco, kandi ibikorwa by’agasuzuguro by’imibonano mpuzabitsina n’abagororwa ntibizigera byihanganirwa.”

Hari andi makuru avuga ko bishoboka ko iyi mfungwa ari umugabo w’uyu mugore waje gufungwa agakatirwa imyaka ibiri hanyuma uyu mugore bamwimurira aho umugabo we afungiye bagahitamo gukora iki gikorwa.


Uyu mugore arakomeye muri icyo kigo kuko afite amapeti ku ntugu

SOURCE: NEWS24

@igicumbinews.co.rw