Umugore yamennyeho umugabo we Acide amushinja kugira igitsina kinini

Umugore yaciye ibintu kubera ukuntu yireguye mu rukiko nyuma y’aho umugabo we amureze amushinja ko yamufatanye n’undi mugabo agashaka kumumenaho acid.

Lucy Njeri yarezwe mu rukiko rwa Makadara n’umugabo we Geoffrey Nyebere mu gace kitwa Soweto,mu ntara ya Embakasi kuwa 16 Mutarama 2021.

Uyu mugabo yareze uyu mugore Njeri ko yamuhohoteye ariko Njeri yabwiye umucamanza witwa Angelo Kithinji ko uyu mugabo we batandukanye kubera ko atari kwihanganira gukomeza kubana nawe bitewe n’igitsina cye kinini.

Yavuze ko yaburiye uyu wahoze ari umugabo we Nyebere kutazongera kumugerera mu rugo kuko ngo “igitsina cye ari kinini cyane nta mugore wacyihanganira.”

Njeri yavuze ko yareze kenshi uyu wahoze ari umugabo we kuri sitasiyo ya polisi ya Soweto ko amusura kenshi kandi yaramweruriye ko adakeneye kongera kumubona no kugira ikindi bakorana.

Yagize ati “Namubwiye kenshi ko ntakimukeneye kubera ko ntabasha kumwihanganira ariko yakomeje kuza iwanjye kandi nabibwiye polisi inshuro nyinshi.
Mfite ibirego 20 namureze kuri polisi ariko nawe yahitaga ajya kuri Polisi kundega gusa ubu nta kirakorwa.Nabibereka.”

Uyu mugabo wa Njeri yabwiye Polisi ko yagiye mu rugo rw’uyu yemeza ko ari umugore we saa yine z’ijoro,amufata ari kumwe n’undi mugabo akomanga kenshi yanga kumukingurira.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we yahise afungura idirisha amumenaho acid iramutwika.

Uyu mugabo yavuze ko yahise avuza induru abaturanyi baraza bamujyana kwa muganga mu gihe uyu mugore n’uwo mugabo wari wamwinjiriye bahise bigendera.

Njeri yahise atabwa muri yombi umunsi ukurikiyeho aho yaje kurekurwa nyuma n’urukiko atanze amashilingi ya Kenya ibihumbi 10.Urubanza rwaba bombi ruzasomwa kuwa 21 Kamena uyu mwaka.

@igicumbinews.co.rw