Umugore w’imyaka 27, yarohamye mu mazi arapfa ubwo yari arimo kwifotora(Selifie).
Umucongomanikazi, Martine Misakabu w’imyaka 27, yarohamye mu mugezi, kuri uyu wa Gatandatu, Tariki 11 Nzeri 2021, ahagana saa saba n’igice.
Nkuko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi ya Zambia, Esther Katongo, yavuze ko uyu mudamu yavuye muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjira muri Zambia aje gusura muramu we mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatandatu, ngo Nyakwigendera yajyanye n’inshuti ze, mu bukwe, mu karere ka Kafue, mu gihugu cya Zambia.
Umuvugizi wa Polisi, avuga ko nyuma y’ubukwe, saa saba, we n’inshuti ze zirindwi bajyanye ku mugezi wa Kafue gutembera, uyu mudamu aza gupfa arohamye ubwo yari arimo kwifotora.
Ati: “Ni icyo gihe Nyakwigendera yapfiriye, igihe yari arimo kwifotora, akirimo kwimeza neza, ahagaze hejuru ku kiraro aribeshya akandagira nabi aranyerera, ahita acubira bamukuramo yapfuye.”
Katongo yavuze ko kubufatanye n’ishami rya Polisi icunga umutekano wo mu mazi bahise bashakisha umubiri wa nyakwigendera barawubona, uhita ujyanwa mu uburuhukiro bw’ibataro bya Kafue.
Polisi yamenye iby’uko uyu mugore yarohamye bitangajwe na muramu we witwa Alex Mwansa w’imyaka 37.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: