Umugore yikase ikiganza kugirango ahabwe amafaranga y’ubwishingizi

Urukiko rwo muri Slovenia rwamaze gukatira Julija Adlesic, umugore w’imyaka 22 wo muri icyo gihugu, igihano cy’imyaka ibiri y’igifungo, nyuma yo gusanga yarabeshye ibigo bitanga ubwishingizi ku mpanuka yakoze, akavuga ko yacitse ikiganza ari mu kazi kandi ari we wacyiciye ku bushake.

Byabaye agahomamunwa ubwo Polisi yo muri Slovenia yatangazaga ko iri gukora iperereza kuri Adlesic n’umufasha we, ibakekaho gukora amanyanga bagamije indonke.

Aba bombi bigiriye inama yo gushaka uko batera ishoti ubukene banyuze iy’ubusamo, maze bafatanyije n’umubyeyi wa Adlesic, bemeranya ko Adlesic azica ikiganza ku buryo atakira, maze bakajya kwishyuza ubwishingizi uyu mugore yari yarafashe mu bigo bitanu byose mu minsi micye yari yabanje.

Umushinga waranogejwe kandi no ku bihembo ntibisondeka, kuko iyo bigenda neza, bari gutsindira miliyoni 1€ (arenga miliyari 1.1 Frw), ubundi bakabaho badamaraye n’ubwo bwose byari kuba byasabye igitambo cy’ikiganza.

Nyuma yo guca cya kiganza, aba bombi berekeje ku bitaro by’aho muri Slovenia bavuga ko Adlesic agize impanuka ikomeye akeneye ubufasha bw’ibanze.

Ikibazo cyavukiye aho ku bitaro, kuko abaganga babasabye kuzana ikiganza cyavuyeho bakagisubizaho.

Aba baratsembye, bavuga ko ntacyo bafite, kuko iyo Adlesic aremara burundu, nibwo bari buhabwe ya mafaranga.

Ibi byatumye abaganga bikandagira, ni ko kubimenyesha Polisi ihita ifata iya mbere ijya gushaka cya kiganza iranakibona, igishyira abaganga barongera bagisubiza kuri Adlesic.

Iperereza ryahise ritangira, aba uko ari batatu bajyanwa mu rukiko bashinjwa kuba mu mugambi ugamije kubona indonke babeshye ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi.

Impamvu nyamukuru bakoreweho iri perereza ni uko umusore wari ucuditse na Adlesic yari amaze igihe ashakisha kuri internet imikorere y’ikiganza cy’igikorano, gihabwa abatakaje ikiganza cyabo karemano.

Ni mu gihe kandi Adlesic nawe yari amaze igihe gito afashe ubwishingizi mu bigo bitanu kandi bitandukanye, icyarushijeho kuzamura amakenga ya Polisi.

Urukiko rwakatiye Adlesic imyaka ibiri y’igifungo, mu gihe umusore bakundanaga we yakatiwe imyaka itatu, naho umubyeyi wa Adlesic akatirwa igifungo cy’umwaka umwe gisubitse.

@igicumbinews.co.rw