Umugore yishe abana be babiri avuga ko ingingo zabo zigurishwa akayabo
Umugore w’imyaka 26 witwa Amanda Sharp-Jefferson, ukomoka i Las Vegas muri Amerika ashinjwa ibyaha bibiri by’ubwicanyi mu rupfu rw’abakobwa be babiri b’impinja aho polisi ivuga ko yabishe avuga ko ingingo zabo zifite agaciro k’amafaranga menshi.
Yari agarutse mu rugo avuye gusura nyirakuru mu ijoro ryakeye.
Mu guhamagara 911 kugira ngo amenyeshe ibyabaye, Singleton yabwiye abapolisi ko yaketse ko nyina, Amanda Sharp-Jefferson, yarohamishije abo bakobwa bombi, agira ati: “Yabarohamishije… Ndumva nyina wabo yabarohamishije cyangwa ikindi kintu.” Polisi yavuze kandi ko bumvise Singleton abaza Sharp-Jefferson uko byagenze muri uko guhamagara 911.
Nyuma yo gusanga abakobwa mu ibase, Singleton yabwiye abapolisi ko yabajije ushinjwa impamvu yarundanyije abo bakobwa, maze “amusunika”. Ageze hafi y’aho bari bari kubareba, yabonye ko bakonje kandi batanyeganyega. Polisi yavuze kandi ko Sharp-Jefferson yavuze ku kuntu ingingo z’abakobwa zishobora kugira agaciro.
Raporo yakiriwe na Fox 5 News igira iti: “[Sharp-Jefferson] yakomeje kumusunika kandi igihe kimwe, yagize icyo avuga ko ingingo zabo, ko zifite agaciro k’amafaranga menshi.”
Abakobwa bemejwe ko bapfiriye ubwoo inkeragutabara zahageraga, kandi Sharp-Jefferson yongeye kumvikana nanone ashimangira agaciro k’ifaranga z”ingingo z’abo bana. Yahakanye kuba nyina w’abo bana avuga ko atazi Singleton uwo ari we mu magambo yabwiye polisi nyuma yo gufatwa kwe, yongeraho ko yabaga wenyine muri iyo nzu kandi ko bamuteze umutego.
Sharp-Jefferson yabwiye kandi abapolisi ko yasanze abahohotewe mu cyumba cye nyuma yo kubyuka muri icyo gitondo, ko umuntu ashobora kuba yarashyize imirambo yabo mu cyumba kugira ngo amugaragaze kugira uruhare mu rupfu rwabo. Yavuze kandi ko umuntu ashobora kuba yarateze ibintu by’abana mu nzu kugira ngo “amugerekeho urupfu rw’abo bana bombi, batari abe.”
Abajijwe icyo yavuze ku bijyanye n’ingingo z’abakobwa zifite agaciro k’amafaranga menshi, Sharp-Jefferson yavuze ko yamenye agaciro kayo nyuma yo kubona filime aho “abantu binjije amafaranga ku bice by’umubiri w’umuntu amaze gupfa”.
Singleton yabwiye abapolisi ko yakundanye na Sharp-Jefferson kuva mu mwaka wa 2018 kandi nta kibazo bagiranye kugeza mu byumweru bike bishize ubwo yamushinjaga ko yamuciye inyuma “hamwe n’umugore we w’umwuka.” Yavuze kandi ko nta kintu na kimwe yabonye giteye inkeke mbere yo kuva mu nzu agiye gusura nyirakuru mu ijoro ryabanjirije ubwo bwicanyi bubiri.
Amakuru ya Fox 5 avuga ko inyandiko z’urukiko zerekana ko Sharp-Jefferson yangiwe irekurwa ry’agateganyo ku ngwate ku ya 7 Ugushyingo mu iburanisha ry’urukiko. Itariki ye y’urukiko yari iteganijwe ku ya 10 Ugushyingo.
@igicumbinews.co.rw