Umugore yiyahuye nyuma yo gufata amafaranga y’inguzanyo akayikina umukino w’amahiwe uzwi nka Aviator akaribwa

Umugore wo mu gace ka Kamega, mu gihugu cya Kenya, yiyahuye arapfa nyuma yo kuribwa ibihumbi 60,000 by’amashilingi ya Kenya angana na 600,000 Frw ku mukino w’amahirwe ukinirwa kuri telefone uzwi nk’Akadege(Aviator). Uyu mugore yari yatse inguzanyo mu kimina kugira ngo acuruze. Akibona amafaranga afata umwanzuro yo kuyashakamo inyungu ariko biranga.

Yakinnye uyu mukino w’amahirwe ahagurutsa indege urugendo rwe mbere rwavuyemo ibihumbi 2,000 Ksh, kandi yashyizeho amafaranga ibihumbi 1,000 Ksh. Yarashyokewe arangije afata icyemezo kimuganisha ku byago ashyiraho ibihumbi 10,000 Ksh.

Yakomeje gukina, aka kadege kakamurya kagihaguruka kikubita muri 1.00 inshuro nyinshi. Akomeza gushyiraho 10,000 Ksh babihuha kugeza aho ariwe 60,000 Ksh byose. Ntiyashoboye kugenzura amarangamutima ye, arangije ajya kugura umuti wica udukoko arawunywa arapfa. Kugeza ubu harimo gutegurwa umuhango wo kumushyingura.

@igicumbinews.co.rw




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author