Umuhanda Huye-Nyamagabe wongeye kuba nyabagendwa

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2020 yamanukanye amabuye, ibiti n’ibyondo bifunga umuhanda Huye-Nyamagabe, nk’uko ubuyobozi muri ako gace bwabitangaje.

Iyo mvura yatangiye kugwa mu ma saa kumi n’igice kugera mu ma saa yine z’ijoro hafi saa tanu, amazi n’ibindi byamanukanye na yo bikaba byafungiye uwo muhanda mu gice cy’Umurenge wa Kigoma mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rebo.

Ku bufatanye bwa Polisi, Ingabo, abaturage na sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda (China Road) babashije gufungura igice kimwe cy’uwo muhanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa mbili, imodoka zitangira kugenda.

Icyakora ngo haracyarimo akazi kenshi ko gukora kuri uwo muhanda bitewe n’ibyamanutse byinshi bikawufunga, dore ko hari n’imodoka yahezemo.

Umuhanda Huye – Nyamagabe ni umwe mu mihanda minini yo mu Rwanda, dore ko uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, ukaba wifashishwa n’abagenda mu bice bya Huye, Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi n’abakomeza mu bindi bice by’igihugu, ndetse n’abakomeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nijoro uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye, ibiti n
Nijoro uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye, ibiti n’ibyondo byamanuwe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace

Ubwo uyu muhanda wafungwaga n’ibiza, ngo byabaye ngombwa ko abari bafite ingendo ziwunyuramo zihagarara, bamwe barara i Huye, abandi barara i Nyamagabe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yabwiye Kigali Today ko usibye uyu muhanda, ngo nta bindi bahise bamenya byangijwe n’ibiza muri ako gace.

@igicumbinews.co.rw