Umuhanda Ngororero-Muhanga wafunzwe

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 01 Mata 2024, Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko kubera imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Gatumba, mu karere ka Ngorero, umuhanda Ngorero-Muhanga wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Itangazo Polisi y’u Rwanda yacishuje ku mbuga nkoranyambaga zayo rigira riti: “Muraho, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya 1 akimena mu muhanda, ubu umuhanda Ngororero- Muhanga wabaye ufunze by’agateganyo. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa. Murakoze”.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: