Umuhanzi Bushali n’abo bareganwa bajyanywe muri Gereza ya Mageragere

Nyuma y’uko Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap ndetse na Uwizeye Carine bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019 bajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Ku wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Bushali na bagenzi be bafungwa mu gihe Uwase Nadia bari bakurikiranywe hamwe we yasabiwe gufungurwa kugira ngo akurikiranywe ari hanze bitewe nuko ubushinjacyaha butigeze bumubonaho ibimenyetso byatuma akurikiranwa afunze.

Nyuma yo gukatirwa aba bakomeje kuba bacumbikiwe i Nyamirambo kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo. Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019 nibwo bajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Ikinyamakuru Igihe kiravuga ko Bagiye kuba bacumbikiwe by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso bizifashishwa ubwo bazaba baburana mu mizi mu gihe kiri imbere.
Bushali ni umwe baraperi bari bari kwitwara neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013. Yari aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ yaje nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Izina rya Bushali The Trigger ryazamuwe cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy na Slum Drip bahuriye muri Green Ferry Music.

@igicumbinews.co.rw