Umuhanzi Claver J arashinja umugore we kumuroga
Umuhanzi Clever J, ari mu makimbirane akomeye mu rugo n’umugore we bamaze imyaka irenga 20 babana.
Video iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Clever J ashinja umugore we kumuroga no kuvuga ko ari we sooko y’amakuba yatumye umuziki we udatera imbere. Yongeyeho ko yanze kubyara abandi bana nkana, nubwo bafitanye abana babiri.
Ariko, umugore wa Clever J yahakanye ibyo ashinjwa, ahubwo ashinja uyu muhanzi kunanirwa kuzuza ibyo yamusabye kugira ngo amufashe kuva mu rugo rwabo ruri i Kajjansi no kumureka akigendera mu mahoro. Yatangaje ko mu byo yasabaga harimo amafaranga angana na 200,000 by’amashilingi y’u Bugande yo kumufasha mu ngendo z’ubwikorezi bwe n’ibintu bye, ndetse n’andi miliyoni 20 y’amashilingi yo kumufasha gutangiza ubuzima bushya, ariko Clever J ngo yarananiwe kubimuha.
umugore wa Clever J. Yagize ati: ”Sinzasohoka muri uru rugo. Niba hari ugomba gusohoka, ni Clever J.”
Clever J ni umuhanzi wamenyekanye cyane muri Uganda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba ku ndirimbo zitandukanye harimo: Sumulula na Fanyakazi.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: