Umuhanzi Demallacka aravuga ko umushoramari Yamutwaye Umukobwa yakundaga

Umuhanzi Dusabimana Malik uzwi ku izina rya “Demallacka” aravuga ko yashyize hanze indirimbo yitwa Akarima ivuga k’ubuzima yaciyemo ubwo yakundanaga n’umukobwa umuherwe akamumujyana.

Uyu muhanzi w’imyaka 19 utuye i Remera mu mujyi wa Kigali avuga ko kuba yaratwawe umukobwa yabikuyemo isomo rikomeye akabikoramo indirimbo.Aragira ati:”Iriya ndirimbo Nayanditse biturutse K’umukobwa Twiganaga Mu ishuri mukunda ariko We Atankunda Ahubwo Akambwira Ko Azabitecyerezaho akampa Ikigisubizo Nyuma ,Gusa hari Amakuru numvaga ko Ashobora Kuba Yarakundanaga n’Umushoramari wubakaga Hafi Yaho twigaga”.

Demallacka Akomeza avuga ko umukobwa yagezaho akamwanga akisangira umukire. Ati:”Umukobwa namwandikiye Imitoma Myinshi ariko Bikaba iby’ubusa nakoze Amayeri menshi ngo Abone ko Mukunda Ariko biranga yisangira umuherwe,hashize Igihe nibwo nafashe amwe Mu magambo najyaga mubwira Nyakoramo Indirimbo yitwa Akarima.”

Akarima n’Indirimbo irimo
Imitoma  Umusore uri M’urukundo aba Abwira Umukobwa amajwi yayo yakozwe na Kenny Pro naho amashusho yayo akorwa Jado-X-D.

Demallacka aravuga ko afite indi mishinga y’indirimbo arimo gukorana na Producer Jay P.

Kanda hano hasi wumve Indirimbo Akarima ya Demallacka:

 

Bizimana Desire/igicumbinews.co.rw