Umuhanzi Ishyangaryera Oscar nyuma yo gusohora indirimbo nshya ari mu myiteguro yo kwerekeza I Burundi




Ishyangaryera Oscar umuhanzi w’umunyarwanda usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uherereye mu gihugu cya Kenya, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo hanze yitwa  “Byose Ni toto” ndetse mu minsi mike azerekeza mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi gukorerayo igitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye nshya iri mu ndirimbo amaze gusohora ifite imbaraga ndetse n’amavuta.



Ishyangaryera ati: “Ndi muri Kenya nkuko musanzwe mubizi gusa mvuka mu Rwanda I Kayonza, mu murenge wa Kabarondo, gusa umuziki wanjye ukorerwa Kenya byongoye nkunda Igicumbi News cyane, gusa ibyo sibyo ngamije ahubwo ubu icyo abanyarwanda bakwiye kumenya nuko namaze gushyira hanze indirimbo yanjye yitwa Byose Nitoto ni bayikurikire kuri YouTube Channel yanjye kuko ifite ubutumwa bwinshi kandi bwiza”.

Yakomeje avuga ko kandi nubwo ari ibanga gutangaza amatariki azagerera i Burundi ariko ari mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa kane.

Ati: “Nibyo Koko mu munsi ya vuba nzajya gukorera I Burundi gukora igitaramo, ubu ntabwo amatariki nahita nyabamenyesha ariko ni mu minsi ya vuba”.



Uyu musore usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubusanzwe avuka mu muryango w’abantu basenga cyane kuko nk’uko yabitangarije Igicumbi News avuga ko abagize umuryango we uhereye ku Umubyeyi we umubyara Ari Pasiteri ndetse n’abandi bamwe mu bavandimwe be.

Ishyangaryera kandi ikindi wa mumenyeraho nuko ari mu bahanzi baririmba ariko yarigeze gukinaho Umupira w’Amaguru haba hano mu Rwanda ndetse no mugihugu cya Kenya hagati y’umwaka wa 2011 kugeza muri 2018 aho yahise yerekeza mu ndirimbo zo kuramya Imana ndetse akaba yarakunzwe n’abatari bake mu ndirimbo yitwa Mukama Webale, Byose Ni toto n’izindi.

Mu minsi ya vuba amashusho y’indirimbo Mukama Webale azaba yageze hanze.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News