Umuhanzi Nyarwanda yakoranye indirimbo n’uwo muri Zimbabwe ivuga ku karengane abazungu bakorera abirabura

Umuhanzi Nyarwanda Manishimwe Olivier uzwi Ku mazina y’ubuhanzi nka Man-X Dangerman cyangwa Ijisho ry’urupfu yashyize hanze indirimbo yitwa “Ingufu z’umwirabura nizo”, yakoranye n’umuhanzi wo muri Zimbabwe ikomeje kubica bigacika mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’epfo n’ahandi.

Uyu muhanzi yabwiye Igicumbi News ko iyi ndirimbo yayikoze bishingiye ku buryo abazungu mu bihe bitandukanye bagiye bakandamiza abirabura. Yagize ati: “Ingufu z’umwirabura nizo, ni indirimbo nakoze ndi kumwe n’undi muraperi uturuka mugihugu cya Zimbabwe witwa King Swaga ariwe uririmbamo mu rurimi ry’icyongereza, nanjye nkazamo ndirimba igitero cya kabiri ni cya gatatu. Ni indirimbo twakoze bitewe n’uburyo abazungu badufata ndeste n’uburyo badufashe kuva cyera badushukisha ubusa hanyuma tukivamo tukamarana,n’agahinda Omar Kadhafi(wari Perezida wa Libya) yadusigiye, nka twe nk’abirabura ibintu byose turabifite ariko tugomba kwigira nk’ Abanyafrica nk’uko Nelson Mandela yabifungiwe, tukiga no kugera mukirenge cyo mu zindi ntwali z’Africa nka Samola Matchell, Patrick Lumumba,Rwigema Fred n’abandi batubanjirije”.

Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri studio yitwa Black on Bylack Production.

Uyu muhanzi Nyarwanda ufite Imyaka 30 y’amavuko,yavukiye mu Rwanda mu karere ka Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba, Kuri ubu uyu muhanzi aba mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo ariko muri bike yatangarije umunyamakuru wacu n’uko nyuma yo gukorera ibitaramo ahantu hatandukanye Nko muri Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe na Lesotho ahatahiwe ari ukuza gutaramira abanyarwanda.

Kanda hano hasi wumve iyo ndirimbo:

RUTEMBESA Anicet/Igicumbi News