Umuhanzi Sergeant Major Robert arimo gushakishwa akurikiranyweho gusambanya umwana

Umusirikare akaba n’umuhanzi Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye nka “Sergeant Robert” ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gusambanya umwana agahita atoroka.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko icyo cyaha cyakozwe tariki 21 Ugushyingo, ubwo yasambanyaga umwana w’imyaka 15. Bimaze kumenyekana ko byabaye, yahise atoroka ku buryo magingo aya yaburiwe irengero.

Inzego z’umutekano zatangiye kumushakisha uruhindu ngo agezwe imbere y’ubutabera. Uwabasha kumuca iryera yamenyesha inzego z’umutekano cyangwa iz’inzego zibanze zimwegereye.

Sergeant Major Kabera Robert azwi cyane mu itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ricuranga, Army Jazz Band ariko hari n’izindi ndirimbo zamenyekanye yagiye akora wenyine ndetse n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

Sergeant Major Kabera Robert ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15
@igicumbinews.co.rw