Umuhanzi yapfuye ubwo yikubitaga hasi arimo kuririmba

Umuraperi Costa Titch w’imyaka 28 yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yikubitaga hasi ari k’urubyiniro nkuko byatangajwe na polisi kuri iki cyumweru.

Uyu muraperi amazina ye nyakuri yitwaga Costa Tsobanoglou, yikubise hasi ubwo yari arimo kuririmba, kumugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 10 Werurwe 2023 mu gitaramo cyitwa “Ultara South Africa Concert”, mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, nkuko Polisi yo muri icyo gihugu ikomeza ibitangariza Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa. Ibisubizo bizava mu bizamini byafashwe hapimwa umurambo nibyo bizagaragaza icyateye urupfu rwe.



Costa Titch yari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Epfo,  aho yari afite indirimbo yamenyekanye cyane yitiriye Album ye Big Flexa yari imaze kurebwa n’abagera kuri Miliyoni 45 kuri YouTube.

Amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yikubita hasi afite mikoro arimo kuririmba k’urubyiniro. Nyuma yahagurutse arakomeza araririmba ariko yongera yikubita hasi bituma abandi bahanzi bari bari kumwe nawe mu gitaramo baza gutabara ngo barebe ikibaye. Ibyaje nyuma kuvamo urupfu.

Costa Titch apfuye nyuma yuko hashize ukwezi kumwe undi muraperi wari ikimenyabose muri Afurika y’Epfo uzwi nka AKA nawe apfuye arashwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana aho bamurasiye hanze ya resitora mu mujyi wa Durbin.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author