Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahaye ababyeyi be impano y’imodoka

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahaye ababyeyi be impano y’imodoka abifuriza umwaka mushya muhire wa 2021, avuga ko ubundi ntacyo yabona yabitura.

Clarisse Karasira umwe mu bakobwa bakundwa na benshi kubera umwihariko w’indirimbo za gakondo ze zifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, yashyize ifoto y’imodoka kuri instagram ye ayiherekesha amagambo yo gushimira ababyeyi be.

Yagize ati “Impano y’imodoka…Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n’ubwo ntacyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N’UBUMUNTU.

Yakomeje agira ati“Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera barankuza… bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy’ababyeyi. Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika. Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri.”

Clarisse Karasira wakoze umwuga w’itangazamakuru, yaje gutungurana mu muziki amenyekana mu gihe gito, ubu aherutse gusohora inzirimbo yise RUTAREMARA yaririmbiye umunyapolitiki ukomeye mu Rwanda Tito RUTAREMARA.

Uyu munyarwandakazi ukunze kugaragara ko akomeye ku ndangagacizo z’Ubunyarwanda,  yamenyekanye mu zindi ndirimbo zinyuranye nka Ntizagushuke, Uzibukirwa kuki, Gira neza ndetse n’iyitwa Mu Mitima aheruka gushyira hanze.

Yabifurije umwaka mushya muhire
Babonye igikoresho kizajya kibafasha mu rugendo
Yavuze ko ubundi atabona icyo abitura

@igicumbinews.co.rw