Umuhungu wa Bobi Wine bamufatanye urumogi ku ishuri ahita yirukanwa
Hejuru ku ifoto Solomon Kampala akunda kwifotoza arimo gutumura urumogi(Photo:Internet)
Amakuru ava muri Uganda avuga ko umuhungu w’Umuhanzi waje kuba n’Umunyapolitiki Bobi Wine witwa Sekayi Solomoni Kyagulanyi alias Salomon Kampala, yirukanwe ku ishuri kubera ko yafatanywe urumogi.
Campus Bee dukesha iyi nkuru ivuga ko Solomon Kampala yafatanwe urumogi nyuma y’umukwabu ukaze wabaye utunguranye mu nzu abanyeshuri bararamo ku kigo yigaho cya St Mary’s College Kisubi(SMACK), wabaye hashize ibyumweru bibiri batangiye kwiga.
Muri uyu mukwabu Solomon yaguwe gitumo afite urumogi ruzingiye mu mpapuro nkuko bikorwa ku itabi risanzwe.
Byatumye ahita yurukanwa mu ibaruwa icyo kigo cyasohoye igira iti:
“Kyagulanyi Sekayi Solomon ahagaritswe mu kigo mu byumweru bibiri uhereye ku wa kabiri Tariki 1 Gashyantare 2022, dushingiye ku cyemezo cyo kuba tutihanganira na gato abafite imyitwarire mibi.”
Umuyobozi wa St Mary’s College, Frere Deodati Aliganyira nawe yemeje ko uyu munyeshuri yirukanwe.
Agira ati: “Tariki ya 1 Gashyantare, Sekayi yahawe weekend ebyiri yoherezwa mu rugo aho yari kumwe n’ababyeyi be, nibyo ikibazo twaragikemuye, uyu muhungu tumuha gasopo ya nyuma. Twamufatanye ibiyobyabwenge bizingiye mu mpapuro bimeze nk’isigara hamwe n’ikibiriti.”
Amakuru avuga ko abayobozi b’ikigo bashakaga kumwirukanaa burundu ariko Minisiteri y’Uburezi ya Uganda ikabyanga.
Uyu musore ntago bwari bwa mbere ahabwa ibihano byo kwirukanwa by’agateganyo kuko no muri 2018 byari byabayeho ariko ntihatangajwe Impamvu yari yirukanwe.
@igicumbinews.co.rw