Umujyi wa Kigali wihanangirije abanduza kaburimbo bamwe mu baturage bawutera utwatsi
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 17 Mata 2024, bwibutsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Aho bwavugaga ko ibyo bireba umuntu ku giti cye; Abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi.
Umujyi wa Kigali wasabaga ko imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo. Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, nazo zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.
Nyuma y’ubu butumwa bamwe mu baturage babusubije bifashishije amafoto agaragaza ibyondo biri mu mihanda y’ibitaka, bagaragaza ko ikibazo gikomeye umujyi wa Kigali wakagombye gukemura ari ukubaka kaburimbo mu bice bitandukanye biwugize.
Uwitwa Muhire Desire. Yagize ati: “City of Kigali ibyo muvuga nukuri pe Kigali yacu igomba kuba Smart. None nk’umuhanda mutakoze Gasanze-Birembo-Zindiro mutwizeza ibitangaza imyaka ibaye 5 byo tubyite iki?. Kandi utuma twanduza imihanda. Ubanza bitarimo kudushimisha tubona mwaratwibagiwe pe”.
Ntamakemwa Patrick we yagize ati: “City of Kigali Hari Aho biza kugorana ubwo aho ni ENG BGD HQ Rebero @CanalOlympiaRW @RDBrwanda @CityofKigali mudutabare mudusanire umuhanda wabaye ikiyaga neza neza . ubwo murumva kaburimbo ko abakoresha umuhanda ibihano bibategereje kuko ugomba kuba wanduye rwose”.
Uwiyise Mutwarasibo we yagize ati: “None muretse kwigiza nkana umuntu azajya ava mu rugo nagera kuri kaburimbo abanze ahagarare boze imodoka ahubwo nimudukorere imihanda kuko natwe sitwe dukunda gutaha mu byondo aho ni @GatengaSector ,@KicukiroDistr then mbwira ariwowe utaha aho wabigenza ute mugitondo uje mukazi”.
Ibi ni bimwe mu bitekerezo by’abaturage benshi bagaragaje ko batishimiye kuba bagenda mu mihanda y’ibitaka ahubwo umujyi wa Kigali ukihutira kugaragaaza ko hagomba kubungabungwa kaburimbo. Gusa umujyi wa Kigali wibukije ko abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.
Kandi hasi usome ubutumwa bwose bwaciye kuri X:
Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba:
✅Umuntu ku giti cye;
✅Abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi;Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo. pic.twitter.com/OWsDuPIifV
— City of Kigali (@CityofKigali) April 17, 2024
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: