Umukambwe Robert Mugabe yitabye Imana aguye mu bitaro bya Singapore
Umukambwe Robert Mugabe wayoboye igihugu cya Zimbabwe igihe kire kire ku myaka 95 y’amavuko yamaze kwitaba Imana aguye mu bitaro bya Sigapore,N’urupfu rwashenguye imitima y’abanyazimbabwe batari bake bavuga ko babuze umugabo w’intwari waharaniye ubwingenge bw’igihugu cya Zimbabwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Mirror avuga ko urupfu rw’umukambwe Robert Mugabe rwemejwe na perezida w’iki gihugu Emmernson Mgangagwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Mu magambo ye yagize ati:”Mbabajwe no gutangaza urupfu rw’umubyeyi wa Zimambwe Robert Mugabe,n’umugabo waharaniye ubwingenge bw’abanyazimbabwe umusanzu wawe mu mateka ya Zimbambwe ntuzibagirana,Imana iguhe iruhuko ridashyira”
Urupfu rwa Robert Mugabe kandi rwemejwe n’abandi bantu batandukanye barimo abaminisitiri bagera kuri batatu babaga muri guverinoma ubwo Robert Mugabe yari akiri perezida w’iki gihugu.
Dewa Mavingha,uyobora umuryango uharanaira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch muri Afrika y’epfo yatangaje iby’urupfu rw’uyu mukambwe abibwiwe na mubyara wa Mugabe ndetse n’abandi bakoranye na Mugabe.
Robert Mugabe yakunze gusohoka igihugu cya Zimbabwe agiye kwivuriza mu gihugu cya Singapore, ni kenshi kandi yakunze kubikwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ari ibihuha,gusa uyu munsi bimaze gutangazwa ko yitabye Imana.
Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe guhera mu mwaka wa 1980 kugeza mu mwaka wa 2017 aho yakuwe ku butegetsi n’ingabo zo muri iki gihugu agasimburwa na Emmernson Mnangagwa.
Mugabe ari gutora mu mwaka wa 2018