Umukambwe w’imyaka 80 aritegura gusezera k’ugukina umupira

Umugabo ukina umupira mu batarabigize umwuga uyu munsi kuwa gatanu nibwo akina umukino wo gusezera, uraba ari uwanyuma w’irushanwa akinnye ku myaka 80 afite.

Peter Webster, uba ahitwa Wollongong muri Australia, avuga ko hari igihe kimwe yasanze atagitanga umusaruro mu mukino nka cyera.

Yabwiye BBC ati: “Hashize imyaka micye nkomeza guhanyanyaza.

“Ugenda urushaho gushaka gukina ariko ugatekereza uti, ‘Ndi gupfusha ubusa umwambaro hano’. Umuntu aba yiyizi.”

Webster yavukiye mu Bwongereza mu 1948, iwabo bimukira muri Wales/Pays de Galles.

Ku myaka 15 yatangiye gukina imikino y’amarushanwa, nubwo yigaga ahantu higanje umukino wa rugby.

Uyu wahoze ari umukozi mu ruganda rukora ibyuma, yakiniye amakipe menshi muri Wales mu myaka ye 20 na 30 mbere y’uko mu 1981 yimukira muri Australia we n’umugore we Moira n’abana babo batatu.

Webster yatunguwe no gusanga umupira w’amaguru uteye imbere muri Australia, kandi ngo yahitamo “gukinira muri degere Celsius 38 kurusha muri degere Fahrenheit 38”. (izo zingana na degere Celsius 3)

Arakina umukino we wa nyuma mu ikipe ya Figtree Football Cub y’i Wollongong, ari nako asezera ku gufasha iyi kipe imirimo yo ku kibuga.

Bwana Webster yasangije urukundo afitiye ruhago abuzukuru be
Bwana Webster yasangije urukundo afitiye ruhago abuzukuru be

Arateganya kugera ku kibuga kare ku mukino wo kuwa gatanu nijoro, bakina na Russell Vale, iyoboye shampiyona yabo, kugira ngo afasha gushyira inshundura ku mazamu.

Yongeraho ko aza no kuvugana n’abo mu ikipe ya mukeba kugira ngo bataza gushaka kumworohera mu mukino.

Webster ni icyamamare muri ako gace kugeza n’aho hari irushanwa ryamwitiriwe – Peter Webster Cup.

Ibanga ryo kuramba mu buzima no mu kibuga ryabaye gukomeza gukina nk’uko abivuga. Mu gihe yakundaga no kwiruka no kunyonga igare, umwitozo ubu abasha ni ukugenda n’amaguru n’imbwa.

Ati: “Sinkibasha kwiruka cyane. Mperuka guhura n’abakinnyi b’indi kipe ndi kugerageza barambwira ngo ni ubwa gatatu bambonye niruka muri icyo cyumweru. Ariko narababwiye nti ‘hoya, njye nkunda gukina umupira.”

Bwana Webster hamwe n'umuhungu we n'umwuzukuru we

Webster avuga ko atazi uko ari bwiyumve nyuma y’umukino we wa nyuma, ariko ngo yumva azajya anyuzamo akajya gutera umupira mu ikipe ye.

Avuga kandi ko ashaka gukurikirana uko abuzukuru be babiri – umukobwa n’umuhungu – batera imbere mu mupira. Kenshi yasibye imikino yabo kuko nawe yabaga hari iyo yagiye gukina.

Umugore we avuga ko yizeye ko noneho ubu umugabo we azajya amubona kenshi mu turimo two mu rugo.

Perezida w’ikipe ya Figtree Football Cub avuga ko umusanzu Peter Webster yahaye iyi kipe “utagereranywa”.

@igicumbinews.co.rw