Umukaridinari umwe Cameroon ifite yashimuswe

Christian Tumi umukardinali gatolika umwe gusa Cameroun igira, ejo kuwa kane yashimuswe n’abitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’agace ko muri iki gihugu.

Musenyeri George Nkuo umushumba wa diyoseze ya Kumbo mu majyaruguru yabwiye BBC ko kardinali Tumi ari kumwe n’umwami wo muri ako gace Nso Sehm Mbinglo I, n’abo bari kumwe, bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro.

Kardinal Tumi n’uyu mwami wa gakondo w’aho, bari mu nzira basubira mu mujyi wa Kumbo bavuye mu majyepfo mu murwa mukuru Yaoundé.

Abantu bitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’ako gace nibo bakekwaho gushimuta aba bantu.

Musenyeri Nkuo avuga ko abakiristu Gatolika n’abaturage benshi ba Kumbo kuwa gatanu bafashe urugendo n’amaguru berekeza aho bakeka ko uyu mu kardinali yaba afungiwe.

Mu mezi ashize, hari umuryango wo mu bwoko bw’aba Fon wiciwe abana babiri – bikozwe n’abo bikekwa ko ari abarwanyi baharanira ubwigenge – wahise uhunga ako gace ka Kumbo.

Kardinali Tumi, niwe wabasabye ko batahuka, mu nzira bagaruka iwabo abaherekeje, nibwo bahise bashimutwa.

Kiliziya Gatolika ifite abakardinali 219, muri abo 29 ni abo mu bihugu 25 bya Africa.

Kardinal Christian Tumi Wiyghan w’ikigero cy’imyaka 90, asanzwe ari umushumba w’icyubahiro wa diyosezi ya Duala mu burengerazuba bwa Cameroon.

@igicumbinews.co.rw