Umukinnyi wa Rayon Sports n’uwa Kiyovu Sports bafatanwe n’Inkumi barimo kunywera inzoga mu rugo

Ku ifoto ni Habimana Hussein Eto’o (imbere) na Mbogo Ally (wa kabiri) bari mu bafashwe na Polisi, barenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. (PHOTO IGIHE)

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Habimana Hussein ukinira Rayon Sports na Mbogo Ally wa Kiyovu Sports batawe muri yombi kuwa Kane tariki ya 23 Mata 2020 nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Guverinoma asaba abantu kuguma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus.

Bari mu bantu 42 berekanywe na Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Ubwo bafatwaga, bose banywaga inzoga barenze ku mabwiriza ya guverinoma asaba abantu kuguma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus.

Hari abari bafite utubari, bacuruza inzoga mu rugo, abari basuye bagenzi babo bagafatirwa hamwe banywa inzoga n’abazifatanywe mu modoka.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko Mbogo Ally na Habimana Hussein bafashwe bari kumwe n’abakobwa babiri n’umuhungu umwe, aho bari bakoze ibisa n’ibirori mu rugo, bakanabangamira abo baturanye.

Mbogo Ally ukinira Kiyovu Sports mu mutima wa ba myugariro, yavuze ko ubo bafatwaga, bari mu rugo ndetse bari bafite umushyitsi uwo munsi.

Ati “Ndi hano kubera ko bansanze ndi kumwe n’umuryango. Twari batanu, umwe yari aryamye mu cyumba, undi yari atetse, abandi turi kuganirira muri Salon [mu Ruganiriro]. Twaganiraga bisanzwe. Bane turabana, uriya [mukobwa] yari yazanye imyambaro ya musaza we. Abatuzanye [hano] bashobora kuba batubonye tuvuye guhaha turi batatu, bakadufata nk’aho tugiye gukora ikirori cyangwa ukundi.”

“Ariko uyu twari dufunze, tugiye kujya muri Mwezi Ramadhan, twari turi kuganira bisanzwe. Hussein yaryamye anamaze gukora imyitozo bari bamuhaye, Bashobora kuba bumvaga ari gukora imyitozo, kuko bamwoherereza ukuntu ayikora, bashobora kuba bamwumvise ari gusimbuka umugozi, bo bakabyumva ukundi. Yabivuyemo arakaraba, ajya kuruhuka.”

Mbogo Ally avuga ko kuva mu rugo babizi neza ko bifite ingaruka kuko “bashobora guhura n’undi muntu ufite icyorezo cya Coronavirus, ugasanga twahura na we cyangwa bikadufata.”

Yakomeje agira ati “Uwo mushyitsi ntabwo ari we wanywaga iyo nzoga. Twagiye guhaha muri Simba, arayigura kuko asanzwe ayinywa, tuza mu rugo, abandi bari mu byabo. Mushiki we yari amuzaniye imyenda ye. Inama nagira abantu ni uko baguma mu rugo, bagasiga intera hagati yabo n’abandi.”

Habimana Hussein na we yavuze ko impamvu bafashwe ari uko barenze ku mabwiriza ya Guverinoma, asaba Abanyarwanda kuyakurikiza kugira ngo barinde ubuzima bwa bagenzi babo.

Ati “Turi hano nk’abatakurikije itegeko rya Minisitiri ryo kuguma mu rugo cyangwa no kudasurwa n’uwo ari we wese muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Twari mu rugo twese, njyewe ndyamye, abandi bari kuganira muri salon. Haje abashinzwe umutekano babaza icyabaye, umukozi nibwo yaje arambyutsa, batubwira ko tugenda tukajya gusobanura ibintu bari barimo kandi bitemewe.”

“Isomo ni uko igihe icyo aricyo cyose batanze gahunda ugomba kuyubahiriza kuko aba ari inyungu zawe, cyangwa aba ari inyungu z’Abanyarwanda muri rusange cyangwa Isi yose. Igihe cyose wishe amategeko ntabwo aba ari byiza kuko ingaruka ari wowe zigaruka, icyangombwa ni ukubahiriza amabwiriza y’igihugu.”

Mbogo Ally ari mu bakinnyi b’Amavubi yakinnye CHAN 2018 muri Maroc mu gihe Habimana Hussein uzwi nka Eto’o, aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu mu mwaka ushize, ubwo yitegura guhura na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019.

@igicumbinews.co.rw