Umukinnyi w’AMAVUBI yanduye Coronavirus

Myugariro wo hagati mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Nirisarike Salomon, ntazakina imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha nyuma y’uko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Nirisarike ukinira FC Pyunik yo muri Arménie, yari mu bakinnyi 37 umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yitabaje ku mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert ku munsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Uyu mukinnyi yatangarije B&B FM Umwezi ko yanduye COVID-19 kimwe n’abandi bakinnyi batanu ba FC Pyunik, bityo atazitabira ubutumire bw’Amavubi kubera akato k’ibyumweru bibiri agomba kujyamo.

Nirisarike akina muri Arménie kuva mu 2019, nyuma yo kuva muri Sint-Truidin yo mu Bubiligi.

Ikipe y’Igihugu yatangiye kwitegura tariki ya 9 Ukwakira na bamwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihe, ikomeje imyitozo, aho yamaze kwiyongeramo Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania na Rwatubyaye Abdul ukinira Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.

@igicumbinews.co.rw