Umukino wa Rayon Sports na Apr FC wimuriwe kuri Stade Amahoro

Umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, washyizwe kuri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira hafi abantu ibihumbi 30.

Ubwo gahunda ya Shampiyona yashyirwaga ahagaragara muri Nzeri mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryemeje ko uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wimuriwe kuri Stade Amahoro nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver.
Ati “Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu saa cyenda.’’
APR FC izakira uyu mukino, iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 34, aho irusha amanota atatu Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri.

Ikipe y’ingabo yizeye kuzakina ifite abarimo kapiteni wayo, Manzi Thierry, utarakinnye imikino itatu iheruka kimwe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’.
Rayon Sports izaba yagaruye Nizeyimana Mirafa, aho uyu mukinnyi wakinnye muri APR FC yasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba myugariro Rugwiro Hervé uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, ashobora kuzaba yarekuwe, agakina uyu mukino Rayon Sports izahuramo na APR FC yavuyemo muri Kamena uyu mwaka.

Gahunda y’umunsi wa 15 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019

AS Kigali vs Heroes FC (Stade de Kigali; 15:00)

Bugesera FC vs Gasogi United (Stade de Bugesera; 15:00)

Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda; 15:00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019

APR FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro; 15:00)

Marines FC vs Musanze FC (Stade Umuganda; 15:00)
Mukura VS vs Kiyovu Sports (Stade Huye; 15:00)

AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga: 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019

Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali; 15:00)

@igicumbinews.co.rw