Misiri yareze Senegal ko yayihohoteye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Misiri (EFA) ryareze Senegal muri FIFA, rishinja ko abafana bayo babakoreye ihohoterwa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri(EFA), rivuga ko ryakorewe irondaruhu ndetse bakanaterwa ubwoba mbere yuko umkino utangira wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi muri Qatar wabahuje kuri uyu wa kabiri Tariki 29 Werurwe 2022.

Mu itangazo EFA yari yashyize hanze yagiraga iti: “Twakorewe irondaruhu ubwo twageraga kuri Sitade ryibasiye abakinnyi byumwihariko Mohamed Salah nkuko byatangajwe n’uhagarariye abakinnyi”.

Itangazo rikavuga ko abafana ba Senagal bateye ubwoba abakinnyi babatera amacupa n’amabuye mu gihe abakinnyi bari barimo kwishyushya mbere yuko umukino utangira.



Rikongera rikavuga ko “Amadirishya y’imodoka y’ikipe y’igihugu ya Misiri yaramenywe bikomeretse bamwe mu bari bayirimo”.

EFA kandi yari yanasabye ko CAF nayo yabikurikirana.

Misiri yari yabuze itike yo kujya mu gikombe cy’isi nyuma yo gusezererwa na Senegal, mu mukino wabaye kuwa kabiri ni mugoroba.

Ku wa kabiri n’ijoro, ikipe ya Misiri batazira Les Pharaohs yabuze itike yo kujya mu gikombe cy’isi muri Qatar isezerewe na Senegal (Lions de Teranga) nyuma yo gutsindirwa kuri Penaliti(3-1).



@igicumbinews.co.rw