Umukino wahumuye: Sina Gèrard AC igiye gucakirana na As Muhanga

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza muri iyi weekend mu itsinda rya mbere ndetse n’irya kabiri, aho umukino urimo kumvugisha abenshi amagambo  urabera kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo,  Sina Gérard AC iri ku mwanya wa kane mu kanya gato saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu Tariki 07 Ukuboza 2024, igiye gucakirana na As Muhanga iri ku mwanya wa kabiri.

Amakuru aturuka kuri bamwe mu bafana ba Sina Gérard AC babwiye igicumbinews.co.rw ko byanga byakunda bagomba gutsinda uyu mukino. Umwe Ati: ” kuri uyu wa gatandatu Ndaberwa n’ubwo Gicumbi yadukoze mu jisho tugomba gukanira. Turafana kandi twizeye ko Muhanga nta manota icyura”.

Ubwo yavuganaga na igicumbinews.co.rw, Ange Albert Tuyishimire yavuze ko ikipe ye yiteguye neza kandi igomba kwitwara neza nk’ikipe iri mu rugo imbere y’abakunzi bayo.




Ati: “Nk’uko ubivuze dufite Muhanga ku kibuga cyacu. Mbere na mbere ni ugutanga ikaze ku muntu uwariwe wese ukunda Sina Gérard AC uri muri iyi ntara ko yaza kwihera ijisho uyu mukino. Muhanga ni ikipe ikomeye muri iri tsinda turimo ariko natwe turakomeye. Gusa mu mukino habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya. Rero twe ni matche imwe twatsinzwe muri iri tsinda, harimo kuba twaratsinzwe na Gicumbi, ntakundi byarabaye twabahaye Félecitation. Rero ubu turimo gutegura Muhanga kandi twizeye ko amanota atatu tuyabona”.

Ange Albert Tuyishimire Kandi yakomeje. Agira ati: “Intego dufite ni ugutsinda kandi abakunzi turabazeza ko bakomeza kuza bakatugana ni karibu maze natwe tubereke umupira. Kandi ni dufatanya tuzagera ku ntego zacu”.

Ikipe ya Sina Gérard AC irasesekara mu kibuga Kuri uyu wa gatandatu ikina na Muhanga ikazasoreza imikino ibanza i Nyagatare ikina na Sunrise. Uyu mukino wa Sina Gérard AC na As Muhanga mugiye kuwukurikira ku mbuga nkoranyambaga zose za Igicumbi News.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News  

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author