Umukobwa n’umusore bakundanaga biyahuriye muri Nyabarongo
Mbitsemunda Jean Baptiste w’imyaka 25 na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20 biyahuriye mu mugezi wa Nyabarongo, bazirikanyije amaboko.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021 nibwo iyi nsanganya yabaye. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mbitsemunda akomoka mu Murenge wa Bwira naho umukobwa akomoka mu Murenge wa Ndaro.
Bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu aho bakoraga akazi ko mu rugo, barakundana ndetse bararyamana umusore atera inda umukobwa.
Ngo umukobwa nyuma yaje kujya kwa muganga asanga aratwite, asubiye iwabo ku ivuko, ababyeyi be ntibabyakira.
We n’umusore baje gufata icyemezo cyo kwiyahura bombi bagapfana. Ngo umunsi biyahura, abaturage bari bababonye bazenguruka hafi aho, mu gitondo baza kubona imirambo.
Umusore ngo yafashe umushimi w’urukweto rwe, yizirika akaboko k’iburyo anazirika ak’ibumoso k’umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.
Hafi y’aho basimbukiye binaga mu mazi, bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n’impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.
Amafoto IGIHE yabonye agaragaza umurambo w’umusore nta rukweto rumwe yambaye aho bikekwa ko rwari rwavuyemo cyane ko nta mushumi wari urimo.
Kurikira hasi birambuye uko aba bakundanga biyahuye:
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:
RIB isobanura ko imirambo y’aba bombi yoherejwe muri Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma.