Umukunzi wa Meddy yamuteye imitoma nyuma yuko amwambitse impeta

Umukobwa w’Umunya-Ethiopia Mimi Mehfra waterewe ivi n’Umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yavuze amagambo aryohereye kuri uyu muhanzi wamusabye ko bazabana nk’umugore n’umugabo.

Yavuze ko ari impano iryohera yahawe n’Imana

Inkuru yo gutera ivi kwa Meddy yagiye isakazwa mu mpera z’iki cyumweru, hagaragazwa amafoto n’amashusho byafashwe ubwo Meddy yacaga bugufi agashyira ivi hasi asaba uriya mukobwa kumubera umugore undi akabyemera adatinze.

Uyu mukobwa w’Umunya-Ethiopia, yahise ashyira amafoto kuri Instagram ye aherekejwe n’amagambo aryohereye ataka uriya musore w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Yavuze ko Meddy yamuhaye urukundo rurenze urwo yakekaga ko rugirwa n’abagabo. Ati “Sinarotaga ko hari umugabo wankunda, wanyitaho akambera uwo ari we nkawe.”

Yakomeje agira ati “Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye iteka ryose, ndabizi uri impano iryohereye nahawe n’Imana.”

Meddy yambitse impeta uyu mukobwa bamaze igihe bakundana, ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.

Uyu munyarwanda wabikoze amutunguye, yaje amufunze igitambaro mu maso amuzana buhoro  buhoro amaso ye ayafungurira hagati y’inshuti amwambika impeta na we ahamya ko yiteguye kumubera umufasha.

Ubwo Meddy aheruka mu Rwanda yeretse umuryango we uyu mukunzi we, mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku ya 1 Mutarama 2018, Meddy yafashe umwanya yerekana uriya mukunzi we ku rubyiniro.

Meddy ufite abakunzi batari bacye mu Rwanda aherutse gusohora indirimbo yise Calolina.

Yamutunguye ku munsi w’isabukuru y’amavuko we
Na we yamwereye kuzamubera umugore@igicumbinews.co.rw