Umuntu umwe yitabye Imana ari mu bikorwa byo kwamamaza

Umuturage umwe yitabye Imana abandi 37 barakomereka mu bikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi byabereye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rugerero, kuri iki cyumweru Tariki 23 Kamena 2024 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Umuryango wa RPF INKOTANYI ubucishe k’urubuga rwa X wihanganishije umuryango wabuze uwabo. Ni mu butumwa bugira buti: “Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Rubavu. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo”.




Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize itangazo hanze na yo yihanganisha umuryango wabuze uwabo ivuga ko byatewe n’umuvundo w’abantu basohokaga ku muryango. Itangazo rigira riti: “Turihanganisha umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), ivuga ko bikimara ikipe y’abaganga bari bari kuri Site ya Gisa yakoze ibishoboka byose ku bw’ibyago umwe yitaba Imana. Ni mu gihe abandi 37 barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi, uretse bane bakomeretse bikomeye barimo kwitabwaho mu bitaro bya Kigali(CHUK).

MINALOC kandi yibukije abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugirango hubahirizwe umutekano n’ituze ry’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author