Umunyagicumbi wa mbere mu mateka uhatanira Ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni muntu ki ?

Umukobwa ukomoka mu karere ka Gicumbi akomeje guhiga abandi muri Miss Rwanda 2020.

Ni nyuma yuko igikorwa cy’amajonjora ya Miss  Rwanda 2020 atangiye mu ntara z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali aho kuri ubu habayemo impinduka zitari zisanzwe Kuko mu gikorwa cya Miss Rwanda 2020 bwa mbere mu mateka l habonetsemo umukobwa ukomoka I Gicumbi.

kuri iyi nshuro Irasubiza Alliance akaba ari umukobwa uri mubahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 waturutse mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna Mu mudugudu wa Kimira.

Aho amajonjora ageze Irasubiza alliance akaba akomeje kugenda ahiga abandi kuko yakomeje mu bakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero ari ku mwanya wa mbere mu batowe cyane kuri murandasi arinabyo byamuhesheje itike.

Nyuma yuyu mwiherero muri aba bakobwa hakazabonekamo umukobwa ugomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020.

Nyuma yuko Irasubiza alliance abaye unukobwa wa mbere watowe cyane kuri murandasi mu bahatana,wasangaga abantu bibaza byinshi kuri uyu mukobwa bituma igicumbinews.co.rw ishakisha amakuru kuri we turamwegera gusa atubwira ko adashobora kuvugana n’itangazamakuru kubera ko amategeko ya Miss Rwanda atabyemera.

igicumbinews.co.rw ntiyagarukiye aho kuko yavuganye numwe mubazi neza imyifatire n’imico ya Irasubiza alliance akaba n’umuvandimwe we  witwa Hahirwa slyvie atubwira icyo amuziho. Yagize ati:”Irasubiza alliance uko muzi kuva kera nuko wabonaga ari umukobwa wifitiye ikizere ku buryo ibyo yakoraga byose yaharaniraga kuza mubimbere ,ukabona aharanira kuba yayobora abandi ndetse akanabagira inama Kandi yari umukobwa ubona ko afite umutima ukunda abantu n’igihugu ,akanakunda Imana ,rwose abaye Miss twabyishimira kuko umutimanama tumuziho bitwereka ko Hari byinshi yagenda akora byagirira igihugu akamaro kuko n’umuntu usanga iyo yemeye gukora ikintu agiharanira kugeza akigezeho”.

Abakobwa 20 bakomeje mu kindi cyiciro, umwiherero wabo uzatangira tariki 09 Gashyantare 2020.

Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 rizamburwa  Nimwiza Meghan waritwaye 2019 hazamenyekana uzaryegukana mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2020.

Alliance bwa mbere akijya mu majonjora

 

Alliance gutorwa cyane kuri murandasi byatumye akomeza mu kindi cyiciro

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw