Umunyamakuru Irené Mulindahabi wari watawe muri yombi na RIB yarekuwe

Mu masaha y’umugoroba  kuri uyu wa gatatu, Irené Mulindahabi wari watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukuzasoni akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga yarekuwe.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye Umuseke ko dosiye ya Mulindahabi yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru yahaye Umuseke yavuze ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu afunze cyangwa adafunze, bityo bukaba bwasanze Irené Mulindahabi adakwiye gukurikiranwa afunze.
Jean Bosco Mutangana ati “Nta kidasanzwe kurekura umuntu agakurikiranwa ari hanze.

Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye ivuye mu Bugenzacyaha buyisuzumye busanga bugomba kureka kuyikurikirana afunze. Ntabwo tumukurikiranye kubera ko ari Umunyamakuru, dukurikiranye Umunyarwanda ukekwaho icyaha.
Ntiyarekuwe kubera ko ari Umunyamakuru yarekuwe nk’umuntu wakoze icyaha, ntidukurikiranye umunyamakuru ahubwo dukurikiranye Umunyarwanda. Yarekuwe.”

Igicumbinews.co.rw yavuganye n’abamwe mu banyamakuru bakorana na Mulindahabi kuri Isango Star bahamya ko yafunguwe kandi yiteguye gukomeza akazi nkibisanzwe.

Kuri Twitter Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ku wa kabiri tariki 17 Nzeri ko rwafashe “Umunyamakuru” Irené Mulindahabi akekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

RIB isaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Mu rindi tangazo kuri Twitter RIB yagize ati “Ingingo ya 38 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, igika cya mbere ivuga ko “Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.”
Inkuru yo gutabwa muri yombi kwa Murindahabi yavuzweho cyane kuri uyu wa gatatu, bamwe bibaza niba ari we ukwiye kubera abandi igitambo, kuko ngo amagambo y “Urukozasoni” areze cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane ibiganiro binyuzwa kuri YouTube ababikora bashyiramo ayo magambo bagamije gukurura abantu kugira ngo video irebwe cyane na bo bacuruze.

@igicumbinews.co.rw