Umunyamakuru wa Radio Ishingiro Bizimana Desire yasezeranye imbere y’amategeko

Bizimana Desire usanzwe Ari umunyamakuru wa Radio Ishingiro yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamasimwe Assoumpta, bemeranya ko bazabana akaramata bakazasangira akabisi n’agahiye nkuko babihamije mu ndahiro barahiye bamanitse akaboko k’iburyo ak’ibumoso gafashe ku ibendera ry’igihugu.

Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru Tariki ya 08 Gicurasi 2022, ubera mu murenge wa Rushaki, mu karere ka Gicumbi, aho bari baherekejwe n’inshuti n’abavandimwe cyane cyane abanyamakuru bakorana na Desire.

Nyuma y’uyu muhango Bizimana Desire yabwiye Igicumbi News ko gufata icyemezo cyo gushinga urugo bisaba gutinyuka kandi ukemera kwakira inshingano.



Ati: “Burya narabibonye abasore dutinya gushaka kubera gutinya inshingano ariko ikintu cya mbere ni ugutinyuka kandi ukiyemeza gukorera urugo nanjye nafashe umwanzuro kandi hamwe no kwiyemeza urugo rwacu ruzatera imbere”.

Bizimana Desire yakomeje asaba abandi basore gutinyuka bakubaka urugo kuko ariyo nzira bose bagomba gucamo bakazabasha kurera abana babo hakiri Kare.

Uretse kuba Bizimana Desire ari Umunyamakuru wa Radio Ishingiro, ni n’umuyobozi wa Igicumbi Media Limited, company ikora ibijyanye n’itangazamukuru ndetse n’itunamaho bigamije guhindura imibereho y’abatuye mu cyaro.



Nk’uko Bizimana Desire yabitangarije Igicumbi News, yavuze ko Tariki 09 Nyakanga 2022, aribwo hataganyijwe ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana.

Gatarara Emmy Ganza/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: