Umunyamakuru wa RBA yitabye Imana

Umunyamakuru wakoreraga RBA, Herman Ndayisaba yitabye Imana kuri uyu wa Kane Tariki 7 Mata 2022 azize uburwayi.

Herman wari umaze igihe arwaye, yishwe n’uburwayi butandukanye burimo Diabete aho yari arwariye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal(King Faisal Hospital).

Uyu munyamakuru yari asanzwe akorera RBA mu gisata cy’amakuru, ayihagarariye mu karere ka Gicumbi na Rulindo, akaba yari imyaka irenga 10 ayikorera.

@igicumbinews.co.rw