Umunyamerika wari wafatiwe mu Rwanda yasubijwe iwabo

Schoof umuturage wa Amerika wari warashoye imali mu Rwanda mu gisata cy’itangazamakuru. Usibye gushinga Radio yari yarashinze n’urusengero rwaje gufungwa nk’izindi nsengero zitujuje ibyangombwa .

Nyuma gato Radio ye ( Amazing Grace) yaje gufungwa nyuma y’ikiganiro cyayitambukijweho gikozwe n’umupasitoro witwa Nicholas.

Iki kiganiro cyanenzwe na bamwe mu banyarwanda ndetse n’inzego zishinzwe kugenzura ibitambutswa mu itangazamakuru ko gishobora kuba cyarateshaga agaciro abantu b’igitsina gore.
Nyuma y’ifungwa ry’agateganyo ku bigo bye, Pastor Schoof yumvikanye kenshi yinubira ibyemezo byafatwaga byose ku mishinga ye, bituma habaho n’umwanzuro wo kubifunga burundu hifashishijwe ingingo z’amategeko. Uyu mugabo yahise yitabaza inkiko ndetse urubanza rwari rugikomeje.

Kuri uyu wa mbere yari yatawe muri yombi na polisi ,Ababonye iby’itabwa muri yombi rye, batubwiye ko yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gusezera ku Rwanda akajya gukorera ahandi ,Nyamara iki kiganiro cyahise kiburizwamo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru dufitiye kopi rigaragaza ko yashakaga gutangariza abantu benshi icyo yita akarengane yakorewe n’inzego zishinzwe kureberera itangazamakuru mu Rwanda.
Mu mvugo ikakaye hari aho yagize ati ”Radio y’abakirisitu yafunzwe binyuranyije n’amategeko, insengero ibihumbi 7 zafunzwe binyuranyije n’amategeko (Harimo n’urwe), ese guverinoma yaba ishaka kohereza abantu muri gehenomu?”.

Ni urwandiko rurimo imivugire igaragaza uburakari yagiriye inzego n’imiyoborere za Leta y’u Rwanda, ariko na none akongera akavuga ko akunda U Rwanda ari nayo mpamvu yaje kurukoreramo.

Ikinyamakuru The New Times kiravuga ko Schoof yasubijwe iwabo aho kivuga cyaganiriye N’umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu, Lt.Col Gatarayiha François Regis   akabyemeza. Ati”Gregory Schoof Brian yasubijwe mu gihugu cye nk’umunyamahanga utari wemerewe gutura mu Rwanda.

Gatarayiha, akomeza avuga ko uyu munyamerika yari yarasabye kongererwa uruhushya rwo gukorera mu gihugu ariko ntiyaruhabwa bitewe nuko icyo yari yaraherewe urwa mbere ari ivugabutumwa ry’urusengero na Radio Amazing Grace byahagaritswe bikurikije amategeko y’u Rwanda.

Schoof Amakuru avuga ko yasubiye iwabo k’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 07.10.2019.

@igicumbinews.co.rw

@igicumbinews.co.rw

About The Author