Umunyarwandakazi yandikiye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique azifuriza intsinzi




Nitwa Kantarama ndi Umunyarwandakazi. Iyi nyandiko nyituye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique kugira ngo abazashobora kuyisoma muri bo bazumve ko ababyeyi babo basize mu Rwanda babafatiye iry’iburyo mu ntambara bagiye kurwana n’ababisha bica abana, abagore n’abagabo bo muri kiriya gihugu cy’ikivandimwe.

Bahungu namwe bakobwa bacu mumenye ko abo mwasize imuhira babakunda kandi bazakomeza kubifuriza intsinzi.



Aho ku rugamba muri, mujye muzirikana ko mwagiye gutabara abari mu kaga. N’ubwo abenshi muri mwe mukiri bato, bityo bikaba bishoboka ko mutarwanye izindi ntambara ariko mujye muzirikana urugero rwa bakuru banyu babohoye u Rwanda bakarokora Abatutsi bari bugarijwe n’Interahamwe zashakaga kubamara.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga nari muto ariko nabonye uko umutima w’Inkotanyi ugira impuhwe zo gutabara abari mu kaga. Si ngombwa ko mbitangaho ubuhamya kuko abenshi muri mwe murabisobanukiwe.

Muri iki gihe mwe mwagiye muri Mozambique nka RDF mujyanywe no gutabara abaturage b’aho, Abanyafurika bagenzi bacu bugarijwe n’ibyihebe bidatinya guca abana imitwe.



Muramenye aho mwagiye ntimuzatandukire ngo murenge ku mabwiriza nizeye neza ko mwahawe n’abagaba banyu.

Ntimuzatandukire ngo mukore ibidakorwa i Rwanda, mwishore mu byaha byo guhohotera abasivili mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ntimukibagirwe na rimwe ko umutima wa Kinyarwanda utegeka Abanyarwanda kubaha abandi no kubatabara igihe cyose babishoboye.

N’ubwo aho mwagiye ari kure y’u Rwanda, ariko mwibuke ko u Rwanda ari umutima w’Afurika.



Ibi bishatse kuvuga ko aho rwakwitabazwa hose rwajyayo nk’uko umutima uyu dusanzwe tuzi wohereza amaraso aho ari ho hose mu mubiri w’umuntu.

Nk’umubyeyi nizera ntashidikanya ko muzagaruka amahoro kandi mukagaruka muririmba intsinzi nka yayindi Mariya Yohana yaririmbiye Inkotanyi ku rugamba avuga ko intsinzi ayibona mu bice byose.

Muzirikane ko kuba muri ku rugamba ari inshingano zanyu nk’abasirikare!

Ingabo z’u Rwanda kuva na kera na kare zarangwaga n’urugamba rugamije kwagura u Rwanda cyangwa kwivuna umwanzi waziteye cyangwa zateye mbere y’uko arutera, zikamuhashya zimutunguye.

Mukomere ku muheto, mukore akazi kabajyanye kinyamwuga mwirinde amafuti ashobora gutuma mutsindwa urugamba mugashyira ikinegu ku bagaba babohereje iyo mu mahanga no ku Rwanda rwababyaye.

Ababyeyi bababyaye, abagore n’abagabo banyu mwasize mu Rwanda babifuriza intsinzi no kuzagarukana ishema.

Turabakunda bahungu namwe bakobwa bacu!.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: