Umunyarwanda wahamijwe ibyaha bya Genoside yishwe na Coronavirus
Ibitaro byo muri Ghana bya Greater Accra Regional Hospital [Ridge Hospital] byakuyeho urujijo ku ibura ry’umurambo wa Dr Twagirayezu Emmanuel bivugwa ko yishwe na Coronavirus, akaba yari yaranahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Dr Twagirayezu w’imyaka 70 yapfuye ku wa 9 Nyakanga, aguye mu Bitaro bya Ridge Hospital.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yakurikiwe n’amagambo mensi aho ibitaro byashinjwaga kumushyingura ariko umuryango we utabizi, wataka ibitaro bikabanza kujya kumutaburura.
Nyuma y’urupfu rwe nta makuru yabitswe arwerekeye muri ibyo bitaro. Ibi byatumye hatangizwa iperereza rigamije kureba impamvu umurambo wavanywe mu bitaro nta nyandiko ikozwe.
Mu itangazo rya Ridge Hospital, yahakanye ibyo birego ivuga ko ‘umurambo w’Umunyarwanda byavugwaga ko wabuze wahawe umuryango ujya gushyingurwa.’
Dr Twagirayezu, itangazamakuru ryo muri Ghana ryatwerereye ko ari umuyobozi mu Rwanda, inyandiko za Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) zerekana ko yahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu adahari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko Dr Twagirayezu ari umwe mu bakekwaho jenoside bashakishwaga, ashimangira ko nubwo yapfuye, bigomba kwibutsa ibihugu byose ko bifite inshingano yo guta muri yombi abakekwaho jenoside no kubageza mu nkiko.
Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byose byubahiriza ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ku kurwanya no guhana ibyaha bya jenoside, ahamagarira ibihugu guta muri yombi, kohereza cyangwa kuburanisha abagize uruhare muri jenoside bari muri ibyo bihugu”.
Dr Bizimana yavuze ko ikigaragaza ko ibi bitakozwe uko bikwiye mu myaka 26 ishize kuva Jenoside ihagaritswe, ari uko abenshi mu bakekwaho jenoside bapfa batagejejwe mu butabera ngo babazwe ibyaha bakoze, ugasanga abenshi muri bo barakatiwe burundu n’inkiko z’u Rwanda badahari, bityo ubutabera ntibutangwe.
Yakomeje avuga ko ibi biterwa n’uko hari ibihugu byinshi bitarumva ubukana bw’icyaha cya jenoside ndetse n’inshingano zo kugihana.
Dr Twagirayezu Emmanuel yavukiye mu yahoze ari Komini Ndora muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara.
Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma ku wa 26 Werurwe 2010, rwamuhamije ibyaha bya Jenoside.
Dr Twagirayezu yashinjwaga kwitabira inama zitegura Jenoside, guha abasirika Abatutsi bakicirwa mu bitaro, uruhare muri Jenoside, yari mu bitero n’ubwicanyi bw’Abatutsi bitwa Mujejende na Sebera, anafata ku ngufu abagore b’Abatutsi barimo n’abanyeshuri.
Inyandiko ya CNLG yo ku wa 14 Gicurasi 2020 igaragaza ko nyakwigendera ari mu baganga, abaforomo n’abandi bakozi bo kwa muganga benshi bagize uruhare muri Jenoside, bakica Abatutsi bari bahungiye mu bitaro.
Abandi bagize uruhare mu bitero, bakanatanga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu gihugu hose. Hari abatawe muri yombi, baraburanishwa baranakatirwa bashyirwa muri gereza zo mu Rwanda.
Mu gihugu hose, umubare w’abaganga n’abaforomo bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59, harimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare.
Naho umubare wose w’abaforomo bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74, harimo 31 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare.
Dr Twagirayezu yari akidegembya mu bihugu byo hanze yahungiyemo kimwe n’abandi usanga barahaweyo akazi mu bitaro n’amavuriro nyamara baratandukiriye bagatoteza umwuga wabo.
U Rwanda ruhora rwibutsa amahanga kubahiriza ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga ku guhana icyaha cya Jenoside bifata abanyabyaha babikekwaho, bikabohereza mu Rwanda cyangwa bikababuranishiriza ku butaka bwazo.
Imiryango iharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside ivuga ko kuri ubu abenshi mu bahunze ubutabera kubera Jenoside bafite imyaka iri hejuru ya 70 ndetse gutinza kubaha ubutabera bituma bapfa bataburanishijwe ngo baryozwe ibyo bakoze.
Itanga urugero ku munyemari Kamana Claver, ushinjwa gutegura Jenoside muri Kamonyi, waguye mu Bufaransa, ataraburanishwa.
CNLG yo ivuga ko Ubushinjacyaha bwatanze inyandiko nyinshi zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze ari abakozi bo kwa muganga bagize uruhare muri Jenoside.
Benshi mu baganga n’abaforomo bishe Abatutsi bari bahungiye mu bitaro, abandi bagiye mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica. Ubu bwicanyi bwakorewe hose mu Rwanda. Bamwe muri bo barafashwe, baraburana, bahamwa n’ibyaha, barafungwa muri gereza zo mu Rwanda. Abandi barakidegembya aho bahungiye mu mahanga, hakaba harimo n’abashatse akazi mu bitaro n’amavuriro yo mu mahanga, hirengagijwe amahame y’umwuga wabo batatiye.
Muri aba baganga, harimo abageze mu mahanga batangiza ibikorwa byo gukomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda no gushinga, hirya no hino ku isi, imitwe yitwa ko ari iya politiki ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside harino FDLR, FDU-Inkingi, RUD URUNANA n’indi.
Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zibafata, ubu bakaba bari mu bashakishwa na Interpol. Abaganga n’abaforomo bakoze Jenoside bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi, u Bwongereza, u Butaliyani, Norvège, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Afurika y’Epfo, Zambia, Kenya, Uganda, Malawi, e-Swatini, u Burundi n’ahandi.
Source: IGIHE
@igicumbinews.co.rw