Umunyarwandakazi watwaraga ikamyo zijya hanze yahitanywe n’impanuka

Munyakazi Ladouce wari mu Banyarwandakazi bake batwara ikamyo zijya hanze yitabye Imana azize impanuka.

Munyakazi Ladouce yari asanzwe ari umushoferi mu kigo cya ‘Nine United Ltd’ aho yakoraga ingendo zijya muri Kenya na Tanzania. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi w’abana batatu rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yagiranye na The NewTimes yavuze ko uyu mugore yaguye ahazwi nka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore hafi y’umupaka wa Rusumo ubwo iyi kamyo asanzwe atwara yamunaniraga kuyiyobora agahitamo kuyisimbuka.

Yagize ati “Yananiwe kugenzura imodoka arasimbuka. Ku bw’amahirwe make, iyi modoka niyo yaje kumugonga.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe, mu gihe hategerejwe imihango yo kumushyingura.

Munyakazi yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru, aho yatangaga ibiganiro bigamije gushishikariza abagore n’abakobwa kwitinyuka bakumva ko akazi kose bagakora.

Umuyobozi wa Nine United Ltd, Munyakazi yakoreraga, Godfrey Byaruhanga yavuze ko nyakwigendera ari we mushoferi w’umugore bari bafite anemeza ko kumubura ari igihombo gikomeye ku kigo kuko yari umukozi ukora neza.

Munyakazi Ladouce yazize impanuka
@Igicumbinews.co.rw