Umunyezamu wa Rutsiro FC yitabye Imana azize impanuka

Kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 16 Mata 2022, nibwo Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC yitabye Imana azize impanuka ya moto.

Uyu munyezamu wa Rutsiro FC amakuru avuga ko yakoze impanuka ubwo yari mu nzira yerekeza gusura umuryango kugirango yifatanye na wo mu munsi mukuru wa pasika wabaye kuri icyi cyumweru.

Umwe mu bayobozi ba Rutsiro FC yavuze ko bari bahembwe maze uyu munyezamu ahitamo kujya kureba ababyeyi be ngo abahe pasika.



Yagize ati: “Bari bahembwe maze uyu munyezamu ahitamo kujya kureba ababyeyi be abashyiriye pasika ariko ubwo yari mu nzira moto iranyerera yikubita hasi abanza umutwe hasi”.

Nshuti Yves yitabye Imana nyuma y’uko kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rutsiro FC yari yakinnye umukino wa Shampiyona Aho yari yakiriye ikipe ya Etoile de L’Est yo mu burasirazuba ikanayitsinda igitego kimwe ku busa mu karere ka Rubavu.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

KWAMAMAZA