Umupaka wa Gatuna ugiye gufungurwa

U Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzaba wafunguwe.

Ibi bikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyinamahanga y’u Rwanda yashyize hanze rivuga ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Museveni Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukuriye ingabo zirwanira k’ubutaka akaba n’umujyanama w’umukuru w’igihugu mu bya gisirikare, yagiriye mu Rwanda Tariki 22 Mutarama 2022.

Minisiteri y’Ububanyinamahanga ikomeza ivuga iko urwo ruzinduko rwagaragaje ko Uganda ifite ubushake bwo gukemura ibibazo igaragarizwa n’u Rwanda.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko kandi hanashingiwe ku byavuye mu biganiro byabereye Gatuna/Katuna Tariki 21 Gashyantare 2022 bigahuza abakuru b’ibihugu bine.

“U Rwanda ruratangariza abaturage ko guhera Tariki 31 Mutarama umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa”.

U Rwanda rukavuga ko ruzakomeza kugira umuhate wo gukemura ibibazo rufitanye na Uganda, rukizera ko gufungura uyu mupaka bizongera imbaraga mu kugarura umubano mwiza rw’ibihugu byombi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: